Uwahimbiye indirimbo Etincelles FC yagizwe Umunyamabanga Mukuru wayo
Ku wa Kabiri tariki 19 Werurwe 2024, kuri Stade Umuganda, habereye ibiganiro hagati y’abayobora n’abahoze bayobora Etincelles FC n’abakinnyi, barebera hamwe uko ikipe itazamanuka, baboneraho gushyiraho Umunyamabanga Mukuru mushya wayiririmbiye indirimbo.

Umwe mu bari muri iyi nama yabwiye Kigali Today ko inama yabaye mu masaha ya saa tanu za mu gitondo cyo ku wa 19 Werurwe 2024, nyuma y’imyitozo Etincelles FC yari imaze gukorera kuri Stade Umuganda. Nk’uko amafoto abigaragaza, ikindi ni uko ibyo biganiro bitasabye ko bagira ahandi bajya kubikorera, ahubwo ngo byakorewe mu kibuga.
Nyuma y’imyitozo, abantu barimo abayoboye Etincelles FC n’abandi bavuga rikijyana biswe ‘Imena za Etincelles FC’ bari bayobowe na Rwezambuga Singirankabo bakunda kwita Depite, usanzwe ari Visi Perezida ku buyobozi bwa Ndagijimana Enock weguye, binjiye mu kibuga baganira n’abakinnyi n’abatoza.
Imwe mu ngingo zavuzweho ni uko hashyizweho ugiye gukora nk’Umunyamabanga Mukuru ikipe itari ifite kuva mu Kwakira 2023, ubwo Kabanda Innocent yavaga muri izi nshingano, ndetse na Perezida wabaga hafi ikipe akaba aherutse kwegura mu gihe uyu Visi Perezida asanzwe atuye mu Mujyi wa Kigali bityo hakaba hari hakenewe umuntu ugomba gukurikirana ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe ari hafi yayo.
Singirankabo Rwezambuga ‘Depite’ yamenyesheje abari muri iyo nama ko uwitwa Bagoyi Sultan bakunda kwita ‘Basul’ ari we Munyamabanga Mukuru mushya w’ikipe bazakorana nubwo atari muri ibi biganiro.

Yagize ati “Bagoyi Sultan Basul ni we Munyamabanga Mukuru wa Etincelles FC. Mu gihe uwari Perezida adahari, ni we ugiye kuba ari gukorana n’ikipe mu rwego rwo gushaka uko ikipe yaguma mu cyiciro cya mbere.”
Bagoyi Sultan ‘Basul’ wagizwe Umunyamabanga Mukuru ni we waririmbye indirimbo isingiza ndetse inavuga ibigwi ikipe ya Etincelles FC. Uretse kubabwira Umunyamabanga Mukuru bagiye gukorana kandi uyu muyobozi yanasabye abakinnyi kwitanga bakareba uko ikipe itasubira mu cyiciro cya kabiri ariko na bo bakabona uduhimbazamusyi ku mikino batsinze ndetse n’imishahara bijejwe noneho ko izajya ibonekera igihe, bitandukanye n’uko bimaze iminsi bigenda.
Ni iki gikurikiraho nyuma yo kwegura kwa Ndagijimana Enock?
Mu gushaka kumenya igikurikiraho nyuma yo kwegura kwa Ndagijimana Enock ku mwanya wa perezida, weguye tariki 14 Werurwe 2024, visi Perezida Singirankabo Rwezambuga ‘Depite’ yabwiye Kigali Today ko kugeza ubu ubwegure bwe butari bwemezwa n’inzego zibishinzwe, ndetse ko bashobora no kuba bagirana ibiganiro.

Ati “Perezida yasabye kwegura ariko ukwegura kwe ntabwo twari twabimuha ngo dukore ihererekanyabubasha tubwemera.Twaraganiriye ariko atubwira ko afite imirimo myinshi gusa ko mu mpera z’iki cyumweru dushobora kuganira atuje gusa abasigaye muri komite barakomeza bayobore ikipe, abantu bose dufatanye."
Etincelles FC kugeza ubu iri ku mwanya wa 13 muri shampiyona aho ifite amanota 25 mu gihe ikipe ya nyuma ya Etoile de l’Est iri ku mwanya wa 16 ifite amanota 19, Gorilla FC ku mwanya wa 15 n’amanota 23 ndetse na Bugesera FC ya 14 n’amanota 23.



Umva indirimbo Bagoyi Sultan Basul yahimbiye Etincelles FC
National Football League
Ohereza igitekerezo
|