Usengimana na Rusheshangoga bazakina umukino bafitanye na APR

Mashami Vincent, umutoza wungirije wa Isonga FC yatangaje ko Usengimana Faustin na Michel Rusheshangoga bakinira iyo kipe bazakina umukino wa 1/16 cy’irangiza mu gikombe cy’Amahoro bafitanye na APR FC tariki 08/01/2012.

Usengimana yari yaravunitse mu ivi ry’iburyo igikombe cy’isi muri Kamena 2011kigitangira, kuva ubwo ntiyongeye gutera ruhago. Nyuma yo kugenda akurikiranwa anakora imyitozo yoroheje, ubu yamaze gukira neza ku buryo azakina umukino Isonga FC izakina na APR FC nta kibazo.

Mashami yagize ati “N’ubwo Faustin atakinnye umukino twakinnye na Nyanza ku wa gatatu, ariko yari ari ku ntebe y’abasimbura, bivuze ko yakize ndetse n’iyo biba ngombwa yari gusimbura kandi agakina neza”.

Abatoza b’Isonga bizeye ko uyu musore ukina inyuma hagati azagaragara mu mukino bazakina na APR FC ku cyumweru, akazaba afatanyije na Michel Rusheshangoga ukina inyuma na we ariko ku ruhande rw’iburyo, kuko na we yamaze koroherwa.

Rusheshangoga yagiriye ikibazo mu mukino wa mbere Isonga FC yakinnye n’Amagaju, ubwo yagonganaga n’umukinnyi bari bahanganye agakomereka ku zuru.

Uyu musore wazamukiye muri Academy ya FERWAFA yamaze iminsi avuzwa ndetse abaganga bavuga ko izuru rye rizatinda gukira ariko ashobora gukina. Byabaye ngombwa ko agurirwa akarinda-zuru (protege-nez) ubu akaba yaratangiye kugakinana kandi ngo ameze neza nk’uko Mashami yakomeje abidutangariza. Uyu musore yanakinnye umukino Isonga FC yatsinzemo Nyanza FC igitego kimwe ku busa.

Umunyezamu wa mbere w’Isonga FC, Nzarora Marcel, nawe ashobora kuzakina uwo mukino kuko imvune yari amaranye iminsi yamaze gukira. Izamu rya isonga FC ryari rimaze iminsi ririnzwe na Ntalibi Steven, umunyezamu wa kabiri muri iyo kipe.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka