Usengimana Faustin wamenyekanye mu ikipe ya Rayon Sports akaza no kwerekeza muri APR FC aho atigeze agirira amahirwe, ubu yari amaze iminsi akinira ikipe ya Buildcon ndetse yanafashije kubona itike yo kuzahagararira Zambia mu irushanwa rya CAF Confederation Cup.

Mu kiganiro twagiranye na Faustin uri mu Rwanda muri iyi minsi, yadutangarije ko ari mu biruhuko muri iyi minsi, ariko akaba yaragiranye ibiganiro n’ikipe ya Nkana FC izwi cyane muri kiriya gihugu, aho biramutse bikunze yahita ayerekezamo.
“Nari naje mu kiruhuko mpita nza no kwirebera umukino wa Rayon Sports, Shampiyona yangendekeye neza ubu ndi gutegura CAF Confederation Cup, ariko hari ikipe ya Nkana Fc yanganirije nyuma y’aho twakinnye nabo umutoza wabo aranyishimira ndetse aranamvugisha, ambaza ku masezerano mfite, bambwira ko bazavugana n’ikipe yanjye”

Faustin Usengimana aramutse ibiganiro bikunze akerekeza muri iriya kipe, ashobora kuhahurira n’undi myugariro wa Rayon Sports bakinanaga muri Rayon Sports nawe ushobora kuzerekezayo nyuma yo gusoza umwaka w’imikino mu Rwanda
National Football League
Ohereza igitekerezo
|