Urukundo bafitiye ruhago rwatumye batangiza irushanwa mu kagari kabo (Amafoto)
Ubuyobozi bw’Akagari ka Gahana mu Murenge wa Kinazi muri Huye bwatangije irushanwa ngarukamwaka ry’umupira w’amaguru rigamije gushishikariza abaturage gahunda za leta zitandukanye.

Iryo rushanwa ryatangiye muri 2016. Muri uyu mwaka wa 2017 nabwo ryarakomeje baryita "Tora neza Tournament", rigamije gushishikariza abatuye b’ako kagari gutora neza.
Iryo rushanwa ryatangiye muri Kamena 2017, ryitabirwa n’amakipe agize imidugudu itanu hamwe n’ikipe y’itorero CECA rikorera muri ako kagari.
Ryashojwe ku itariki ya 20 Kanama 2017, ku mukino wa nyuma wahuje ikipe y’umudugudu wa Sogwe n’iy’umudugudu wa Rugarama. Uwo mukino warangiye ikipe ya Sogwe itsinze igitego kimwe ku busa bw’ikipe ya Rugarama.
Ikipe ya Sogwe yahawe igikombe gifite agaciro k’ibihumbi 30Rwf inahabwa ibihumbi 40RWf. Ikipe ya Rugarama yo yahawe ibihumbi 30RWf, naho iya gatatu ihabwa ibihumbi 20RWfr.
Ayo mafaranga yatanzwe n’abikorera bo mu Murenge wa Kinazi, biyemeje gushyigikira imikino mu murenge wabo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Gahana, Gilbert Nkurunziza avuga ko “Tora Neza Tournament” yari igamije gushishikariza abaturage gutora neza kandi ngo batoye neza.
Agira ati “Twashishikarije abaturage kwitabira amatora, biba byiza banatora Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ku kigero cya 99,8%.”
Akomeza avuga ko biyemeje gutangiza ayo marushanwa kuko babonaga abaturage bo mu Murenge wa Kinazi bakunda imikino cyane.

Ibyo bavuga nibyo kuko ubwo ayo marushanwa yabaga hagaragaraga umubare munini w’abaturage baje gufana amakipe yabo harimo abakuru, abasore n’inkumi n’abana bakiga mu mashuri abanza.
Ikindi ngo ni uko insangamatsiko bayigena bitewe n’ibyo bashaka gushishikariza abaturage.




National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Mbega gahunda nziza! n’abandi bakwiye kujya bategura imikino mu midugudu.
Iyi gahunda ni nziza nabandi bafatireho kuko bituma abaturage basabana