Ubusanzwe, mbere y’uko ibihugu bibiri bikina mu marushanwa ayo ari yo yose, habanza kuririmbwa indirimbo zubahiriza ibihugu byombi, cyangwa se hakaba haririmbwa indirimbo yihariye y’irushanwa riri gukinwa.

Gusa ariko, muri CECAFA iri kubera mu gihigu cya Kenya, si ko byagenze ubwo Amavubi yari agiye gukina umukino ufungura amarushanwa na Kenya, ubwo haririmbwaga indirimbo eshatu, harimo indirimbo yubahiriza igihugu cya Kenya, ndetse n’indirimbo y’igihugu cy’u Rwanda.

Izo ndirimbo zabanjirijwe n’indirimbo ya Leta ya Kakamega, aho abahatuye ubwaho bahafata nk’igihugu, ari naho Raila Odinga uheruka gutsindwa amatora y’umukuru w’igihugu muri Kenya avuka, akaba kandi ari we munyacyubahiro wari waje gutangiza umukino ndetse n’irushanwa muri rusange.

Tuganira n’abanyamakuru bo muri Kenya ndetse n’abaturage batandukanye batuye muri ako gace, badutangarije ko kugira ngo agace ka Kakamega kemererwe kwakira iyo mikino, ari uko bahabwa uburenganzira bwo kubigira ibyabo, hakaririmbwa indirimbo yabo, ibendera ryabo ndetse na Odinga bo bafata nk’umukuru w’igihugu akaba ahari.





Ako gace ka Kakamega ndetse n’uduce twa Kisumu byegeranye, ni tumwe mu duce twanze kwitabira amatora aheruka kuba muri icyo gihugu, amatora yatsinzwe na Uhuru Kenyatta wari uhanganye na Raila Odinga.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|