Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ejo ku cyicaro cya FERWAFA, umuyobozi w’uruganda Inyange, Rama Kant Pandey, yavuze ko uru ruganda rutazahwema gutera inkunga iyi kipe kuko yagaragaje ubushobozi ubwo yakinaga igikombe cy’isi muri Mexico kandi ngo abona izakomera kurushaho igahesha u Rwanda ishema.
Abajijwe impamvu bahisemo gutera inkunga ikipe y’abatarengeje imyaka 20 kandi hari amakipe akomeye mu Rwanda yanabafasha kumenyekana kurusha ho, Rama Kant yavuze ko iriya kipe y’abatarengeje imyaka 20 (Isonga FC) ari yo bibonamo cyane kandi babona ifite imbere heza, kandi ngo banashaka kurerera u Rwanda bakazamura iyi kipe ikaba ku isonga mu Rwanda no hanze yarwo.
Uretse izo miliyoni 35 uruganda inyange ruzatanga muri uyu mwaka w’imikino, ngo ruzajya kandi rutanga imyenda y’abakinnyi n’abatoza hamwe n’ibindi bikoresho byose bikenerwa kugira ngo yitware neza.
Nubwo ariko uruganda Inyange rwemeye gufasha Isonga FC muri byinshi, ngo ntabwo ari rwo ruzajya ruhemba abatoza iyo kipe kuko ngo Isonga FC izajya ibyikorera nk’uko byatangajwe na Augustin Munyandamutsa, umuyobozi w’iyo kipe.
Munyandamutsa yatangaje ko abana bakinira Isonga FC batazajya bahembwa kuko bakiri mu mashuri, ngo bazajya babafasha kugira ngo babeho neza ariko nta mushahara wabo wagenwe kandi ngo babanje kubiganira babyumvikanaho.
Munyandamutsa yanadutangarije ko uretse uruganda Inyanye rubafasha nk’umuterankunga mukuru, ngo na Hotel La Palisse nayo yemeye kuzabafasha.
Nyuma yo gutangaza ubwo bufatanye hagati y’uruganda Inyange n’Isonga FC, iyi kipe yahise ijya gukina umukimo wayo wa mbere n’Amagaju i Nyamagabe ariko yatangiye nabi kuko yahatsidiwe igitego kimwe ku busa.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|