Unai Emery wirukanywe nyuma y’amezi 18 asize nkuru ki muri Arsenal?

Umunya-Esipanye Unai Emery watozaga ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza yirukanywe atamaze kabiri muri iyo kipe, dore ko yahawe akazi ko kuyitoza muri Gicurasi mu mwaka ushize wa 2018 asimbuye Arsene Wenger.

Yaje muri Arsenal ategerejwe na benshi bari bamaze igihe barambiwe Arsene Wenger, bakavuga ko bifuza amaraso mashya mu gutoza iyo kipe.

Unai Emery yari afitiwe icyizere n’abatari bake, kuko mbere yari yanyuze mu yandi makipe atandukanye ndetse akayahesha intsinzi n’ibikombe bitandukanye.

Mbere yo gutoza Arsenal, Unai Emery yatoje Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa ayihesha igikombe cya Shampiyona. Yanatoje ikipe ya Seville yo muri Esipanye ayihesha ibikombe bitatu bya Europa League.

Unai Emery yabaye asimbuwe by’agateganyo na Freddie Ljungberg wari umwungirije akaba yaranahoze akinira ikipe ya Arsenal nk’umukinnyi wo hagati (midfielder).

Ubuyobozi bw’ikipe ya Arsenal bwasobanuye ko Unai Emery yirukanywe biturutse ku musaruro utari mwiza Arsenal ifite muri iyi minsi utari ku rwego rwifuzwa.

Ikipe ya Arsenal imaze imikino irindwi idatsinda. Uw’agashinguracumu ni uw’irushanwa rya Europa League wabaye mu ijoro rishyira kuri uyu wa kane. Waberaga ku kibuga cya Arsenal ariko ntiyabasha kwihagararaho kuko yawutakaje itsinzwe na Eintracht Frankfurt ibitego bibiri kuri kimwe (2-1).

Kumara imikino irindwi badatsinda ni ibihe bibi bibaye kuri Arsenal bitaherukaga kuko ibihe nk’ibyo yabiherukaga muri Gashyantare 1992 ubwo yamaraga imikino umunani idatsinda, icyo gihe ikaba yaratozwaga na George Graham.

Ikipe ya Arsenal ntiratsinda umukino n’umwe muri Shampiyona y’u Bwongereza (Premier League) kuva tariki 06 Ukwakira 2019. Kugeza ubu kandi icyizere cyo kuza mu makipe ane ya mbere muri iyo shampiyona cyari kirimo kiyoyoka kuko Arsenal irushwa amanota umunani n’ikipe ya kane.

Umutoza w’agateganyo wa Arsenal, Freddie Ljungberg, yatangiye akazi kuri uyu wa gatanu akoresha imyitozo abakinnyi.

Freddie Ljungberg (wa kabiri ibumoso) wari usanzwe yungirije Unai Emery yabaye amusimbuye by'agateganyo
Freddie Ljungberg (wa kabiri ibumoso) wari usanzwe yungirije Unai Emery yabaye amusimbuye by’agateganyo

Ubuyobozi bwa Arsenal bwatangaje ko bufitiye icyizere uwo mutoza mushya w’agateganyo, buvuga ko bwizeye ko ikipe ayifasha kujya imbere aho gukomeza gusubira inyuma.

Ubuyobozi bwa Arsenal kandi bwatangaje ko burimo gushakisha undi mutoza ugomba gusimbura Unai Emery.

Mu mikino 78 yatoje, Unai Emery yatsinzemo 43, anganya 16, atsindwa 19.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

unayiyari yaratuzenjyereje

Claude uwimana yanditse ku itariki ya: 30-01-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka