Umweyo muri Mukura VS nyuma yo kunyagirwa na Rayon Sports

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki ya 17 Ukuboza 2019, Inama ya Komite ya Mukura VS yateranye ifata imyanzuro irimo gusesa amaezerano y’umutoza wungirije.

Ikirango cya Mukura VS
Ikirango cya Mukura VS

Imyanzuro yavuye mu nama ya Komite ya Mukura VS ni iyi ikurikira:

1. Hasheshwe amasezerano n’umutoza wungirije Bwana Bertrand Noah

2. Hasheshwe kandi amasezerano n’umutoza w’abazamu Bwana Desiré Niyorurema

3. Hasheshwe amasezerano n’uwari umunyamabanga (secretaire) w’ikipe, Bwana Kananira Canisius.

Komite kandi yaboneyeho kwihanganisha abakunzi ba MVS ku migendekere y’umukino wahuje Mukura VS na Rayon Sports

Ikipe ya Mukurs VS imaze Imikino 4 idatsinda, aho ku munsi wa 11 yanganyije na Marines 0-0 , ku munsi wa 12 Mukura VS yatsinzwe na As Muhanga igitego 1-0 , ku munsi wa 13 ,Mukura VS Sports yanganyije na Police FC ibitego 2-2 ,mu gihe umukino uheruka w’umunsi wa 14 yanyagiwe na Rayon Sports ibitego 5-1.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

mukura.yange.ndayikunda.ahubwo.mumbwire.niba barahembwe.ibirarane.byose.murakoze.muri.abambere.

uwishema.emmy yanditse ku itariki ya: 6-05-2020  →  Musubize

MUKURA NI REKE AMATIKU NTA MUTOZA IFITE IRIBESHA GUTSINDWA NA RAYON NTA GITANGAZA KIRIMO.NIBAREKE KWIRUKANA STAFF IRENGANA NUBUNDI BIZAGARAGARA CHAMPIONNNAT IRAKOMEZA.MURAKOZE

walelo yanditse ku itariki ya: 18-12-2019  →  Musubize

Walelo rwose ni UMWANZI wa MVS. None se urusha ababa hafi y’ikipe kumenya ibibazo byayo. Urusha nyina w’umwana imbabazi aba ashaka kumurya!!! Reka ubuyobozi bukore ibyo bushinzwe ureke amateshwa!!!

gasongo yanditse ku itariki ya: 18-12-2019  →  Musubize

Mu byukuri gutsindwa ibitego bitanu byatubereye inzozi.Kuba Rayon yadutsinda ntabwo mbifata nkikibazo.Kandi natwe iyo tuyitsinda ntibyari kuba igitangaza kuko tugirana amateka menshi yogutsindana. Ikibazo ni ukudutsinda byinshi football igahinduka volley ball.
Ge ntabwo nemeranywa na Hernandez nawe yivugurure.Umusaruro we ntabwo ari mubi cyane ugereranyije nuko nawe ari mushya ndetse n’abakinnyi beshi bakaba ari bashya mu ikipe.Gusa nanone agomba gusigasira izina ry’ikipe.Guhera 2018 itwara igikombe cy’Amahoro kuko aribyo abenshi twubuka ntibigomba kurangirira aho gusa.

Chris yanditse ku itariki ya: 18-12-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka