Kuri iki Cyumweru tariki 17/09 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, ikipe ya APR FC yari yakiriye ikipe ya Pyramids yo mu Misiri, mu mikino ya CAF Champions League.

Usibye kuba aya makipe yaranganyije 0-0, kimwe mu byavuzwe cyane ni ukubona Perezida w’akanama nkemurampaka ka Rayon Sports agaragara yambaye umwambaro wa APR FC.
Ikipe ya APR FC kuba ari imwe mu makipe afatwa nk’abakeba ba Rayon Sports basanzwe bahangana mu kibuga, abafana ba Rayon Sports bagaragaje ko bababajwe no kubona umuyobozi muri Rayon Sports yambaye umwambaro wa APR FC.
Kuri uyu wa Mbere ni bwo Rukundo Patrick yahise yandika ibaruwa asezera ku nshingano yari afite, ariko ntiyagaragaza impamvu yatumye yegura.


National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Reyon sport ndayikunda cyanepe nzayikunda mpakamfuyepe ndabarahiye
Birakwiye pe kuko yararengereye cyane.