CHAN , ni igikombe cy’Afurika gihuza amakipe y’ibihugu y’abakinnyi bakina imbere mu gihugu mu mupira w’amaguru, cyatangiye tariki ya 16 Mutarama 2016, isozwa tariki ya 07 Gashyantare 2016, aho Republika iharanira Demokarasi ya Congo yegukanye icyo gikombe cyaberaga mu Rwanda.

CHAN 2016 mu Rwanda
- Imifanire idasanzwe
- Ibikorwa remezo
- Amateleviziyo mpuzamahanga/Itangazamakuru
- Abashinzwe kugura abakinnyi
- Abayobozi batandukanye
- Nyakubahwa Perezida wa Republika yitabiriye imikino myinshi


Byari inzozi zo kwakira igikombe gikomeye, nyuma yo kwakira neza igikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 20 muri 2009 ndetse n’icy’abatarengeje imyaka 17 muri 2011, nyuma u Rwanda rwaje guhita rwemererwa kwakira igikombe cy’Afurika gihuza abakinnyi bakina imbere mu gihugu.



Ntibyatinze imyiteguro yaratangiye , Stade zagombaga kwakira ziratunganwa, ndetse zinongererwa ibibuga by’imyitozo, CAF isura ibikorwa irabishima, icyizere cyo kwakira CAN kirazamuka.

Bidatinze muri Serena Hotel habera Tombola yo gushyira amakipe mu matsinda, umuhango wari uyobowe na Perezida wa Republika Paul Kagame, ubwo yatomboraga ikipe izaba iri kumwe n’u Rwnda mu itsinda rya mbere,icyo gihe atombora ikipe ya Cote d’Ivoire, benshi bagira impungenge ko amahirwe y’Amavubi agabanutse.
Perezida Kagame yijeje abakunzi b’umupira w’Amaguru muri Afurika ko bazaryoherwa na CHAN mu Rwanda, ni nako byagenze …
Umunsi ubanziriza CHAN i Rubavu, icyizere cy’intsinzi n’uburyohe ku Banyarwanda
Hari kuri Stade ya Rubavu, aho u Rwanda rwakinnye umukino wa gicuti na Leopards ya DR Congo, abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Ingabo Gen James Kabarebe, Ministiri w’ububanyi n’amahanga Louise Mushikiwabo n’abandi, maze u Rwanda ruhatsindira DR Congo igitego 1-0 cya Jacques Tuyisenge.
Icyizere cyo kwitwara neza kirazamuka, Stade yo yari yakubise yuzuye, bitanga isura y’uko ibirori nyirizina bizagenda kuri za sitade enye zo mu Rwanda.
Umunsi wa mbere wa CHAN …
Abafana benshi bari bamaze iminsi baraguze itike zo kubinjiza muri uyu mukino, mu masaha ya kare mu mihanda ya Kigali wabonaga ko hari ibirori bidasanzwe byahabaye, abambaye imyenda igaragaza amabara y’ibendera ry’u Rwanda, amabendera, udukomo, abisize amarangi , abazenguruka kuri Moto bavuza Vuvuzela, …

Isaha nyayo yaje kugera umukino uratangira, bidatinze u Rwanda ruza no guhita rufungura amazamu kuri Coup-Franc yatewe neza na Emery Bayisenge, ndetse n’umukino uza kurangira u Rwanda rwegukanye intsinzi y’igitego 1-0, aho hari tariki ya 16 Mutarama 2016 kuri Sitade Amahoro.
Umunsi wo gushimangira icyizere, u Rwanda rubona itike ya ¼,

Hari tariki ya 20 Mutarama 2016, kuri Sitade Amahoro, ubwo umusifuzi ukomoka mu gihugu cya Misiri witwa Ibrahim Nour El Din yasifuraga umukino hagati y’u Rwanda na Gabon, maze Amavubi y’u Rwanda aza gutsinda Gabon ibitego 2-1.
Ibitego by’u Rwanda byari byatsinzwe na Sugira Ernest, bidasubirwaho u Rwanda ruhita rubona itike yo kwerekeza muri ¼ aho rwagombaga gucakirana na DR Congo.

Muri ¼, Ikipe ya Florent Ibenge ibabaza abanyarwanda mu minota y’inyongera ..
Aha hari taliki 30 Mutarama 2016, Abanyarwanda bari baratsinze Congo mu mu mukino wa gicuti bari bafite icyizere cyo kwitwara neza.
Ku munota wa 10 w’umukino gusa, Doxa Gikanji yafunguye amazamu atsinda Amavubi igitego cya mbere cyishyurwa na Sugira Ernest ku munota wa 52 w’umukino.
Iminota 90 irangira amakipe yombi anganya 1-1, maze mu minota 15 ya nyuma y’nyongera Padou Bompunga atsindira Congo igitego cya kabiri ari nako umukino warangiye, Amavubi arasezererwa ndetse na Congo iza kwegukana igikombe itsinze Mali ku mukino wa nyuma.


Perezida Kagame yahambikiwe umudari
Uyu mudari Perezida Kagame yawambitswe nyuma yo gushimirwa uruhare rwe mu mupira w’amaguru muri Afurika, ndetse n’imigendekere myiza ya CHAN ugereranyije n’izatambutse, gusa na mbere CAF yavugaga ko ifitiye icyizere u Rwanda kubera Perezida Kagame.

Nyuma yo gusura u Rwanda bwa nyuma mu gihe cyo gutegura irushanwa , Visi Perezida wa CAF aganira na Kigali Today, yavuze ko yishimiye aho imyiteguro igeze.
Yagize ati “Twebwe (CAF), twishimiye aho imyiteguro igeze, ibibuga byose bimeze neza mbere y’uko amarushanwa atangira, amahoteli ndetse n’ibindi bikorwa by’ingenzi bimeze neza, ahantu hose mu gihugu hari itumanaho rya interineti, muri rusange byose bimeze neza, kandi na CAF irabyishimiye.
By’umwihariko tunahereye ku cyizere dufitiye Perezida Kagame, kuko Kagame ni umugabo w’icyubahiro, iyo yavuze ko azakora ikintu aragikora, niba yaratangaje ati ’CHAN izaba mu Rwanda kandi izagenda neza’ nta gishobora gutuma itagenda neza.”
Kenya ikazakira CHAN itaha muri 2018, yasabwe kwigira ku Rwanda
“Twishimiye uko CHAN 2016 yagenze mu Rwanda, abakunzi b’umupira w’amaguru bitabiriye imikino ku kigero gishimishije,ntekereza ko byatewe n’uko imikino yamenyekanishijwe inakundishwa Abanyarwanda igihe kinini mbere y’uko itangira.
"Ndumva na Kenya ikwiye kwigira ku Rwanda. Usibye kubaka ibikorwa remezo bakwiye no gutangira kumenyekanisha imikino, twifuza kubona ikindi gihugu cya Africa y’uburasirazuba gitera intambwe kikakira amarushanwa akomeye ku rwego mpuzamahanga.” – Hicham Al Amrani, Umunyamabanga mukuru wa CAF abwira ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Kenya
Nyuma ya CHAN Perezida wa CAF, yari na Perezida w’agateganyo wa FIFA, yandikiye ibaruwa u Rwanda ibashimira uburyo iyi CHAN yari iteguwe neza ndetse ikanagenda neza.
Yagize ati "Ku kazi gakomeye kagezweho muri CHAN, tunejejwe no kubashimira byimazeyo ubwitange mwagaragaje, kuko usibye no kuba irushanwa ryarageze ku ntego zaryo, byari n’ibirori bidasanzwe ku rundi ruhande”
"Ku bantu bose babigizemo uruhare ngo iri rushanwa rigende neza, mu izina rya CAF, iry’abateguye iri rushanwa, ndetse n’umuryango w’umupira w’amaguru muri Afurika, turabashimiye cyane” Issa hayatou Perezida wa CAF.

Nyuma ya CHAN …
Mu Rwanda, umwuka wari uhari muri CHAN, ese byarakomeje?
Kuva kuri Faruk Miya, Akaichi, Emery Bayisenge abakinnyi batandukanye babonye amakipe yo hanze
Amwe mu mazina yavuzwe cyane muri CHAN 2016, harimo nk’umukinnyi Ahmed Akaichi wo muri Tunisia, ubu ni umwe mu nkingi za mwamba mu ikipe nkuru ihuriyemo n’abandi bakinnyi bakina hanze.
Nyuma ya CHAN yo mu Rwanda yerekeje mu ikipe ya Al Itihad yo muri Arabia Saoudite. Hari nka rutahizamu Chissom Chikatara wahise yerekeza muri Wydad Cassablanca yo muri Maroc, Faruk Miya nawe yerekeje mu ikipe ya Standard de Liège yo mu Bubiligi.
Abanyarwanda kandi nabo barimo Sugira Ernest waguzwe akayabo akerekeza muri AS Vita Club, Tuyisenge Jacques wagiye muri Gor Mahia yo muri Kenya, Emery Bayisenge wagiye muri Maroc, Kalisa Rachid, Iranzi Jean Claude na Ombolenga Fitina berekeje muri MFK Topvar Topoľčany yo muri Slovakia , aba bose nyuma yo gukina CHAN berekeje hanze y’u Rwanda
Abafana ku bibuga
Mu gihe cya CHAN, abafana bari benshi cyane, haba mbere ndetse na nyuma y’imikino.
Benshi bizeraga ko uwo muvuduko ugiye gukomeza, si ko byagenze kuko n’ubundi umukino wakomeje guhuruza benshi ari umukino uhuza Rayon Sports na APR Fc, naho indi mikino ndetse n’ikipe y’igihugu, abafana baza biguruntege.
Ibikorwa remezo
Mu gihe cya CHAN, u Rwanda rwari rufite ibibuga bimeze neza, Stade Amahoro isa neza, nanubu ibibuga ubirebye ubona ko bigisa neza.
By’umwihariko Stade Amahoro nka Stade nkuru y’igihugu yakomeje kubungwabungwa, ku buryo uyireba abona igifite isura nziza nk’iyo mu gihe cya CHAN, dore ko habera imikino mbarwa.
Ku bindi bibuga ….
- Muri CHAN wasangaga hari impinduka zigaragara ku bibuga, uhereye aho abafana binjiriraga, hari harubatswe utuzu twagenewe gucururizwamo amatike maze abantu bagatangira kuzigura kare ndetse bakaninjira kare (ibyo byajyanye na CHAN),
- Abanyamakuru bafata amshusho bari bafite umwambaro ubaranga, ndetse baranahawe intebe zo kwifashisha mu kazi kabo ku buryo uwifuzaga gufotora akanifashisha imashini (computer) byamworoheraga. N’ababaga bashaka kwandika inkuru z’ako kanya, bari barashakiwe ibyicaro ndetse n’aho bashobora gucomeka imashini n’amatelefoni (Ibyo nabyo byajyanye na CHAN).
- Ibibaho byagenewe kwerekana uko umukino uri kugenda, kwamamaza ndetse n’uko ibyishimo bimeze mu bafana, biragoye kongera kubona ibyo bibaho byaka muri Stade, benshi bati byazimye nk’ibirunga by’u Rwanda.
- Hari ndetse kandi n’ibindi byapa byo kwamamaza bimeze nka televiziyo benshi bita Bose babireba, mu karere ka Huye ni bwo byari bihageze, banishimira ko bizanye isura nziza mu mujyi wa Huye, ariko nabyo byarangiranye na CHAN.
- Ntitwabura kwibutsa imodoka nziza zatwaraga abakinnyi n’abayobozi muri CHAN, by’umwihariko ama bus ya Sosiyete ya Hyundai yazanwe na Volcano, ubu ari gukora akazi ko gutwara abagenzi bajya Uganda, ndetse rimwe na rimwe n’ikipe ya Mukura ijya igenda muri izo modoka za Volcano Express.



- Nyuma ya CHAN kandi, intsinzi zarabuze, umukino Amavubi yakurikijeho yatsinzwe n’Ibirwa bya Maurice mu birwa bya Muarice, aza kwihimura abitsindira i Kigali 5-0, Amavubi kandi atsindirwa na Mozambique i Kigali, anatsindwa na Senegal mu mukino wa gicuti i Kigali, nyuma yaho umutoza Johnattan McKinstry aza kwirukanwa, ndetse kugeza ubu Amavubi ntarahabwa umutoza nyawe.


Gusa icyizere kirakomeje, na CAN tuzayakira …
Nyuma y’iri rushanwa, inzobere mu mupira w’amaguru zemeje ko uburyo u Rwanda rwakiriye CHAN, bitanga icyizere ko n’igikombe cy’Afurika cy’ibihugu (CAN), u Rwanda rufite ubushobozi bwo kuyakira, ndetse na Minisiteri y’umuco na Siporo yemeje ko yiteguye kuzatangira guhatanira kwakira CAN.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Byaba byizatwujuje sitade yagahanga nizindizosezomuntarazigasubirwamo
byabangombwa zosezigasakarwa ndetse na sitade amahoro.