Umutoza wa Police FC arashaka gutsinda Rayon ngo agume mu makipe ashaka igikombe

Mu mukino wa Turbo King National Football League uza guhuza Police FC na Rayon Sport kuri iki cyumweru tariki ya 23/2/2014 , Umutoza wa Police Fc Sam Ssmbwa yiyemeje kuwutsinda kugirango yiyongerere amahirwe yo kuguma mu makipe ahatanira igikombe cya shampiyona.

Mbere y’uko ikina uwo mukino ubera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, Police FC iri ku mwanya wa gatanu n’amanota 32, ikaba irushashwa na APR Fc iri ku mwanya wa mbere amanota 12.

Sam Ssimbwa uheruka gutsindwa na APR FC, avuga ko adashaka kongera gutsindwa n’indi kipe bahanganiye igikombe, kandi uko ikipe ye yiteguye arizera gutsinda Rayon Sport kuko ngo asanzwe anayibasha.

Ati “Niba dushaka gukomeza gushaka igikombe, tugomba gutsinda Rayon Sport. Muri uyu mwaka w’imikino twayitsinze inshuro ebyiri, ariko ntabwo aribyo twahingiraho mu mukino wo ku cyumweru. Niyo mpamvu tumaze iminsi twitegura neza, abakinnyi bahari bameze neza nkana bizera ko tuzongera tukayitsinda”.

Umutoza wa Police FC, Sam Ssimbwa.
Umutoza wa Police FC, Sam Ssimbwa.

Police FC irakina uwo mukino ariko idafite bamwe mu bakinnyi bayo bakomeye barimo kapiteni wayo Uwacu Jean Bosco na Fabrice Mungwarareba bavunitse, Tuyisenje Jacques wahanishijwe kudakina imikino ine kubera gukibita umwanya utoragura imipira ku ibuga, na Amani Uwiringiyimana ufite amakarita abiri y’umuhondo.

Ku ruhande rwa Rayon Sport, nyuma yo gusezererwa na AC Leopards mu marushanwa mpuzamahanga, yagarutse mu kibuga ku wa gatatu ubwo yatsindaga Amagaju ibitego 2-0 mu mukino nawo wari ikirarane.

Nyuma y’uwo mukino, umutoza wa Rayon Sport, Luc Eymael, yavuze ko ibyo gusezererwa ku ruhando mpuzamahanga n’ubwo byabababaje ariko byamaze kuba amateka, ngo bakaba barimo gushaka uko batsinda imikino ya shampiyona yose isigaye kugirango bazabashe kwisubiza igikombe iyo kipe yatwaye umwaka ushize.

Eymael yirinze kuvuga byinshi ku ikipe ya Police FC baza gukina, ariko avuga gusa ko amakipe yose basigaje gukina harimo na Police FC bagomba kuyatsinda, bityo bakizera kongera kwegukana igikombe cya shampiyona.

Mu mikino ibiri iheruka guhuza aya makipe, Police FC yayitsinze yombi.
Mu mikino ibiri iheruka guhuza aya makipe, Police FC yayitsinze yombi.

Mu mikino iheruka guhuza aya makipe, Police yatsinze Rayon Sport igitego 1-0 mu mukino wa shampiyona ubanza, Police FC kandi yongera gutsinda Rayon Sport ku mukino wa nyuma w’igikombe cyo kurwanya ruswa.

Rayon Sport iri ku mwana wa kabiri muri shampiyona iramutse itsinze uwo mukino yahita ifata umwanya wa mbere kuko ubu, APR FC ya mbere irayirusha amanota atatu, ndetse amakipe yombi anganya ibitego 22 azigamye.

Naho Police FC iri ku mwanya wa gatanu n’amanota 31, iramutse intsinze, yazamuka igafata umwanya wa gatatu kuko yagira amanota 34.

Nyuma y’uwo mukino, shampiyona izasubikwa hategurwe ikipe y’igihugu Amavubi izajya mu Burundi gukina umukino wa gicuti n’ikipe yaho y’igihugu tariki ya 5/3/2014.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka