Ibi byatangajwe n’umunyamabanga mukuru w’iryo shyirahamwe Musa Amadu. Yagize ati “Hari zimwe mu ntara zimaze kugaragaza ubushake bwo kuzakira uyu mukino, ariko icyemezo cya nyuma kizafatwa n’umutoza wa Super Eagles”.
Kimwe mu bintu byinshi bizakurikizwa mbere yo guhitamo ikibuga ni ahantu hafite ubushobozi bwo kwakira abafana benshi. Umunyambanga mukuru wa NFF yakomeje asobanura impamvu bashaka abafana benshi.
“Turashaka kuzaba dufite abafana benshi bashoboka kuko uzaba ari umukino ukomeye cyane kuri twe. Umutoza n’abakinnyi bagomba kubigiramo uruhare rukomeye”.
Nihakurikizwa iki cyifuzo, umurwa mukuru Abuja ufite amahirwe make yo kwakira uriya mukino bitewe nuko abafana b’i Abuja batajya baza kuri stade ari benshi iyo ikipe y’igihugu yakinnye.
Umunyamabanga mukuru wa NFF Musa Amadu yirinze kuvuga amazina y’intara zifuza kwakira uriya mukino, ngo byaba ari kare.
Nigeria n’u Rwanda bafitanye umukino wo kwishyura tariki 16/06/2012uzabera mu gihugu cya Nigeria. Umukino ubanza wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo mu kwezi kwa kabiri, urangira ari ubusa ku busa.
Ikigaragara ni uko Nigeria yatangiye kwitegura hakiri kare uburyo bwose bushoboka bwayifasha gusezerera ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi.
Ibi byari bikwiye gukangura u Rwanda by’umwihariko FERWAFA, umutoza ndetse n’abakinnyi maze nabo bagatangira gutegura uriya mukino, ari nako batekereza ku buryo bashobora kuzakirwa bageze muri Nigeria. Ikindi gikenewe cyane, ni ugutegura umubare w’abafana benshi bazaherekeza ikipe y’Amavubi.
Uyu mukino hagati y’u Rwanda na Nigeria uri mu mikino y’amajonjora yo gushaka itike yo kuzajya mu gikombe cya Afurika cya 2013 kizabera muri Afurika y’Epfo.
Richard Kwizera
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|