
Iyi kipe yo mu Majyaruguru mu Karere ka Musanze imaze gusaba umutoza wayo gutsinda nibura imikino ibiri akanganya umukino umwe mu mikino itatu iri mbere.
Musanze FC ntiyahiriwe n’itangira rya shampiyona aho mu mikino ine ya shampiyona ifite amanota 3 kuri 12.
Mu mikino ine imaze gukina yanganyije na AS Muhanga ku munsi wa mbere wa Shampiyona, igitego kimwe, umunsi wa kabiri yanganyije na Police FC ubusa ku busa, umunsi wa gatatu wa shampiyona yanyagiwe na Mukura VS ibitego bine ku busa, ku munsi wa kane yanganyije na Kiyovu Sports ubusa ku busa.
Nyuma y’umukino wahuje ikipe ya Musanze FC na Kiyovu Sports, abafana ndetse na komite y’ikipe ntibishimiye umusaruro w’iyi kipe.
Byatumye kuri uyu wa mbere yandikirwa ibaruwa imusaba kubona amanota 7 mu mikino itatu iri mbere.
Iyi ni ibaruwa yandikiwe umutoza Niyongabo Amars

Amanota arindwi ubuyobozi bwamusabye azava mu mukino iyi kipe izasuramo Espoir FC ku munsi wa gatanu wa shampiyona, umukino w’umunsi wa gatandatu izakiramo Sunrise n’umukino w’umunsi wa karindwi Musanze FC izakiramo Rayon Sports kuri Stade Ubworoherane.
Rutahizamu Jean Didier Touya yahagaritswe mu kazi ko gukinira Musanze FC
Ikipe ya Musanze FC yahagaritse rutahizamu Jean Didier Touya nyuma yo guhamagarwa n’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) ngo isobanure imyitwarire y’uyu rutahizamu ukomoka muri Cameroon.
Jean Didier Touya arashinjwa kuzana abakinnyi muri Musanze ikipe itabizi ndetse amakuru ava i Musanze avuga ko bamwe muri bo bamaze kuba basubizwayo.
Iyi ni ibaruwa rutahizamu Jean Didier Touya yandikiwe

Musanze FC iri ku mwanya wa 13 ikaba ifite amanota 3 ku rutonde rw’agateganyo nyuma y’umunsi wa kane wa shampiyona aho imaze gutsindwa ibitego bitandatu, mu gihe yo yatsinze ibitego bibiri.
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|