Umutoza wa Espagne U21 yirukanywe kubera kwitwara nabi mu mikino Olympique

Nyuma y’aho ikipe y’igihugu ya Espagne U21 isezererewe rugikubita mu mikino Olympique, uwayitozaga Luis Milla yahise asezererwa asimburwa n’uwari usanzwe atoza ikipe ya Espagne y’abatarengeje imyaka 19, Julen Lopetegui.

Luis Millas w’imyaka 46 wanigeza gukinira igihugu cya Espagne, yagiye mu mikino Olympique yizeza Abanya-Espagne kuzegukana umwanya wa mbere (umudari wa zahabu) nyuma y’aho yari amaze kwegukana igikombe cy’Uburayi cy’abatarengeje imyaka 21 muri 2011.

Mu mikino Olympique ibera i London mu Bwongereza, Luis Millas yatunguwe no kubona ikipe yatozaga, yari imaze kuba ubukombe nka bakuru babo, isezererwa itabashije gutsinda igitego na kimwe, mu itsinda ryari ririmo Maroc, Honduras n’Ubuyapani.

Luis Milla.
Luis Milla.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Espagne (RFEF) kuwa kabiri tariki 07/08/2012, ryashimangiye ko Milla asezerewe ku mugaragaro kandi ko n’uwari umwungirije witwa Juan Carlos Martinez Castrejo na we amasezerano ye atazongerwa.

Julen Lopetegui wasimbuye Luis Milla azatangira gutoza ikipe ya U12 mu kwezi gutaha, ubwo azaba akina n’Ubusuwisi tariki 06/09/2012 ndetse na Croatia tariki 10/09/2012.

Lopetegui we aheruka kugira ibihe byiza mu mupira w’amaguru, kuko yabashije kwegukana igikombe cy’uburayi mu batarengeje imyaka 19 muri 2011 no muri 2012 ndetse anagera muri ¼ cy’irangiza mu gikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 20 muri 2011.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka