Umutoza w’ikipe ya Kenya y’abagore Omojong yizeye gukura intsinzi i Kigali
Mu mukino wo gushaka itike yo kuzajya mu gikombe cya Afurika uzahuza u Rwanda na Kenya ku cyumweru tariki ya 16/2/2014, umutoza w’ikipe ya Kenya Justine Omojong aratangaza ko afite icyizere cyo kuzakura intsinzi i Kigali n’ubwo ngo bitoroshye.
Ikipe y’igihugu ya Kenya y’abagore yageze mu Rwanda ku wa gatatu tariki 12/2/2014, imaze iminsi ikorera imyitozo i Remera ku kibuga cya FERWAFA, umutoza wayo akaba yarahisemo kuzana ikipe hakiri kare kugirango bamenyere ikirere n’umwuka wo mu Rwanda.
Justine Omojong avuga ko ikipe y’u Rwanda ishobora kuzabagora kuko izaba inakinira mu rugo ariko ngo ikipe ye nishyira umukino hamwe izatsinda.

Ati “Twje twiteguye kwitwara neza niyo mpamvu twageze no mu Rwanda hakiri kare. Tuzi neza ko ikipe y’u Rwanda ishaka kugera kure, kandi kuba izaba iri imbere y’Abanyarwanda ishobora kuzatugora ariko abakinnyi banjye bamenyereye gukinira hanze, kandi nzi neza ko nibashyira hamwe tuzatsinda nta kabuza”.
Ikipe y’u Rwanda nayo imaze ibyumweru bibiri mu myitozo, ndetse yagiye ikina imikino ya gicuti n’amakipe y’ingimbi mu rwego rwo kongerera imbaraga abakinnyi.
Umutoza w’ikipe y’u Rwanda, Grace Nyinawumuntu, avuga ko kugeza ubu, ikipe imeze neza kandi yiteguye guhangana na Kenya. “Imyitozo twayikoze neza, abakinnyi bitaweho bihagije, twakinnye imikino ya gicuti myinshi yatumye abakinnyi banjye bongera ingufu, nkaba nizera ko tuzatsinda kuko ibishoboka byose twarabikoze”.

Nyuma y’umukino w’i Kigali, amakipe yombi azakina umukino wo kwishyura muri Kenya nyuma y’icyumweru kimwe, ikipe izagira ibitego byinshi mu mikino yombi, ikazakomeza mu cyiciro gikurikiyeho aho izakina n’izaba yakomeje hagati ya na Sierra Leone na Nigeria.
Dore urutonde rw’abakinnyi ba Kenya baje gukina n’u Rwanda: Anneta Njoka, Vivian Akinyi, Rosemary Kadondi, Joyce Anyango, Doris Anyango, Julia Gathoni, Sylivia Wasilwa, Esther Nandika, Euphresia Khakasi, Ann Aluoch, Jacky Ogol, Martha Karimi, Mural Auma, Wendy Achieng’, Pauline Musungu, Agnes Mutio, Esse Mbeyu Akida, Neddy Atieno, Elizabeth Ambogo na Irene Momanyi.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|