Umutoza w’ikipe y’u Bwongereza yeguye

Umutoza w’Ikipe y’igihugu y’u Bwongereza Gareth Southgate yeguye ku mirimo ye nyuma y’iminsi ibiri ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza itsinzwe n’iya Espagne ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’u Burayi, nk’uko byatangajwe n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri iki Gihugu.

Southgate Gareth yeguye ku mirimo ye nyuma y'iminsi ibiri ikipe y'u Bwongereza itsinzwe na Espagne
Southgate Gareth yeguye ku mirimo ye nyuma y’iminsi ibiri ikipe y’u Bwongereza itsinzwe na Espagne

Ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza ‘Three Lions’ yatsinzwe n’iya Espagne ibitego 2-1 mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’imikino ya EURO 2024, wabereye i Berlin, ku Cyumweru tariki 14 Nyakanga 2024.

Ni ku nshuro ya kabiri yikurikiranya u Bwongereza butsinzwe umukino wa nyuma w’icyo gikombe, kuko mu mwaka wa 2021, nabwo ikipe y’u Bwongereza yatsinzwe n’Ikipe y’Igihugu y’u Butaliyani ku mukino wa nyuma i Wembley, icyo gihe yatsinzwe kuri penaliti.

Ikinyamakuru Le Soir cyatangaje ko, umutoza Gareth Southgate w’imyaka 53 y’amavuko, yatoje imikino igera ku 102 mu myaka umunani (8) yari amaze muri iyo kipe. Amasezerano ye y’akazi yagombaga kurangira mu mpera z’uyu mwaka wa 2024.

Southgate yagize icyo atangaza nyuma yo kwegura agira ati, " Nk’Umwongereza utewe ishema n’Igihugu cye, byari iby’agaciro gakomeye mu buzima bwanjye gukinira u Bwongereza no kuba ku butoza bw’Ikipe y’u Bwongereza. Yari isobanuye byose kuri njyewe, kandi natanze ibishoboka byose”.

Yakomeje agira ati, "Ariko igihe kirageze ko habaho impinduka, hagatangira ikindi cyiciro”.

Southgate ni we mutoza wenyine, nyuma ya Sir Alf Ramsey watoje ikipe y’u Bwongereza y’abagabo mu 1966, washoboye kuyigeza ku mukino wa nyuma mu marushanwa akomeye.

Yashoboye kujyana ikipe y’igihugu y’u Bwongereza mu marushanwa ane akomeye ku rwego mpuzamahanga, ndetse ayigeza mu mukino wa 1/2 mu mikino y’igikombe cy’Isi cya 2018 no mu mikino ya 1/4 mu gikombe cy’isi cya 2022.

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka