Umutoza w’ikipe y’igihugu y’Afrika y’Epfo yasezerewe

Nyuma yo kutitwara neza mu mikino yo gushaka itike yo gukina imikino ya nyuma y’igikombe cy’isi kizabera muri Brazil mu mwaka wa 2014, umutoza w’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru y’Afrika y’Epfo, Pitso Mosimane, yasezerewe ku mirimo ye.

Icyemezo cyo gusezerera Mosimane cyafashwe n’ishirahamwe ry’umupira w’amaguru mu gihugu cy’Afrika y’Epfo, kuri uyu wa kabiri tariki 05/06/2012.

Impamvu nyamukuru yatumye Mosimane asezerwa ni umukino Afrika y’Epfo yanganyije igitego kimwe kuri kimwe ku kibuga cyayo na Ethiopie mu cyumweru gishize; nk’uko byatangajwe na Kick Off.

Pitso Mosimane wigeze gukinira ikipe y’Afrika y’Epfo yatangiye kuyitoza mu mwaka wa 2010 mu kwezi kwa karindwi. Mu gihe hagishakishwa uzamusimbura, ikipe ya Bafana Bafana yahawe Steve Komphela wari wungirije Pitso Mosimane.

Védaste Nkikabahizi

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka