Umutoza w’Amavubi yizeye gutsinda Libya kandi kutagira Uzamukunda ntacyo bimubwiye

Umutoza w’Amavubi, Stephen Constantine, afite icyizere cyo gusezerera Libya kuri uyu wa gatandatu tariki 31/5/2014 mu mukino wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika, kandi kuba azaba adafite rutahizamu Uzamukunda Elias ‘Baby’ ngo nta ntacyo bimutwaye kuko n’ubundi ngo muri iki gihe nta bitego atsinda.

Aganira n’abanyamakuru kuwa kane tariki 29/05/2014, Umwongereza Stephen Constantine umaze icyumweru kimwe atoza Amavubi nk’umutoza mukuru, yavuze ko abakinnyi atoza yasanze ari beza, kandi bashaka gukora cyane, ari nabyo ngo byamuhaye icyizere cy’uko asezerera Libya kuri uyu wa gatandatu.

“Mu gite gitoya tumaranye nasanze abakinnyi banjye ari beza, bafite inyota yo gutsinda kandi mu myitozo dukora bampa icyizere cy’uko tuzatsinda Libya ku wa gatandatu. Libya ariko ni ikipe ikomeye turabizi, ndetse urebye amateka yayo n’uko ihagaze muri iki gihe, bituma tugira amakenga ariko dufite icyizere cyo kubatsinda n’ubwo umukino uzaba utoroshye,” Umutoza mukuru w’Amavubi.

Constantine ari kumwe na kapiteni Haruna Niyonzima bavugana n'Itangazamakuru.
Constantine ari kumwe na kapiteni Haruna Niyonzima bavugana n’Itangazamakuru.

Constantine warebye umukino ubanza wabereye muri Tuniziya ariko adatoza, avuga ko yiteze Libya itandukanye n’iyo yabonye mu mukino ubanza kuko nayo ishaka gusezerera Amavubi.

Ati “Mu mukino ubanza, ntabwo Libya yumvaga ko twanganye ubusa ku busa, yumvaga igomba kudutsinda ariko iratungurwa. Bazaza rero mu mukino bashaka gutsinda noneho ariko ntabyo kudusuzugura, ariko tuzahangana turebe icyo iminota 90 itanga”.

Kuba ikipe y’u Rwanda isabwa igitego 1-0 kugirango isezerere Libya kandi amavubi akazakina uwo mukino adafite rutahizamu Uzamukunda Elias’Baby’, Constantine avuga ko abandi afite bazakina kuko ngo nawe iminsi amaze mu Mavubi adaheruka gutsinda.

Ati “Uzamukunda ntabwo twanze kumuhamagara ahubwo yikuye mu ikipe avuga ko agiye kuganira n’ikipe ye mu rwego rwo gushaka andi makipe i Burayi azakinira. Kuba rero azaba adahari si ikibazo na gato rwose kuko hari abandi bakinnyi bazakina ku mwanya we.

Ubundi se iminsi amaze mu Mavubi yatsinze kangahe? Umukino ushize ntiyatsinze, uwawubanjirije nabwo ntiyatsinze, yewe n’uwari wabaye mbere yawo nabwo na gitego yabonye, kuba adahari rero nta mpungenge na nkeya binteye”.

Libya yanganyije 0-0 muri Tuniziya irashaka nayo gutsindira i Kigali.
Libya yanganyije 0-0 muri Tuniziya irashaka nayo gutsindira i Kigali.

Constantine utemerera abafana n’itangazamakuru kureba imyitozo y’Amavubi, avuga ko Iranzi Jean Claude wasimbuye Uzamukunda ameze neza, n’ubwo yari amaze igihe yaravunitse ngo aratanga icyizere ndetse akaba ashobora kumushyira mu bakinnyi 18 baza kwitabazwa muri uwo mukino wa Libya.

Imiryango ya Stade ya Kigali izaberaho umukino izaba ifunguye kuri uyu wa gatandatu nyuma y’umuganda, kugirango hatazabaho kubyigana kw’abifuza kuzareba uwo mukino, aho kwinjira ahasigaye hose ari amafaranga 1000, ahatwikiriye ibihumbi 2000 naho mu cyubahiro ni 10.000.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka