Nyuma y’iminsi umutoza Antoine Hey atagaragara mu Rwanda, aho bivugwa ko yagakwiye kuba ari gukurikirana uko abakinnyi bitwara hano mu Rwanda, uyu mutoza yamaze kwandikirwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ngo agaruke ku kazi.

Nk’uko Bugingo Emmanuel, umuyobozi wa Siporo muri Minisiteri y’umuco na Siporo, yatangaje ko uyu mutoza atabimenyesheje abakoresha be, biza kuba ngombwa ko yandikirwa ibaruwa.
"Umutoza bambwiye ko ari mu Budage, Ferwafa yaramwandikiyeimusaba kuza ku kazi, hari iminsi iba igomba kugera atari ku kazi ubwo nyine akaba atakariho, yagiye atabifitiye uburenganzira, gusa sinzi icyo itegeko riteganya, ariko icyo itegeko riteganya ku muntu utari ku kazi kandi atarabiherewe uburenganzira"

Kugeza ubu ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi y’abakina imbere mu gihugu, ishobora gukina umukino wa kamarampaka n’igihugu cya Ethiopia, itsinze ikaba yahita yerekeza mu gikombe cy’Afurika gihuza abakinnyi bakina imbere mu gihugu.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
nibamwirukane ikipe bayihe Mashami na Karekezi Olivier,yibuke ko ari umukozi wa minisiteri