Umutoza w’Amavubi ntavuga rumwe na Uzamukunda Elias
Umutoza w’ikipe y’u Rwanda, Milutin Micho, yagaye imyitwarire ya Uzamukunda Elias ‘Baby’ kugeza ubu utari wagera mu myitozo y’ikipe y’igihugu aho iri muri Tuniziya, mu gihe Uzamukunda we avuga ko yamusobanuriye impamvu ataraza kandi ngo akaba yumva zifite ishingiro.
Uzamukunda Elias ni Rutahizamu ukina mu ikipe ya AS Cannes yo mu cyiciro cya gatatu mu Bufaransa.
Uyu musore umaze iminsi yitwara neza muri iyo kipe ye, yahamagawe n’umutoza w’Amavubi kimwe n’abandi bakinnyi kugirango bajye gukorera imyitozo muri Tuniziya, banahakine imikino ya gicuti bitegura gukina na Algeria.
Ubwo Micho yamuhamagaraga, Uzamukunda yavuze ko we yifuza kuzasanga ikipe muri Tuniziya ku wa mbere tariki 28/05/2012, mu gihe abandi bakinnyi bazaba bahamaze iminsi 8, dore ko bavuye mu Rwanda tariki 20/05/2012.
Zimwe mu mpamvu Uzamukunda avuga ko zatumye atinda gusanga Amavubi muri Tuniziya, harimo kuba ikipe ye yari ifite umukino ku wa gatandatu tariki 26/05/2012, akavuga kandi ko yari akirimo gushaka ibyangombwa bimwemerera gukomeza kuba mu Bufaransa, ndetse anashaka ikipe yindi azakinamo, dore ko igihe cyo kugura no kugurisha abakinnyi ku mugabane w’Uburayi cyamaze gutangira.
Izo mpamvu zose Uzamukunda atanga ntabwo umutoza Micho azumva na gato, ndetse mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru b’Abanyarwanda bari mu gihugu cya Tuniziya yavuze ko Uzamukunda adakunda igihugu cye.
Micho yagize ati “Njyewe ibya Elias sinshaka kubigarukaho cyane kuko birantesha umwanya w’ubusa. Nibyo Elias ndamwubaha nk’umuntu kandi nk’umukinnyi, ariko mbona adakunda igihugu cye. Ubu gahunda turimo ni ukubaka ikipe ifite morali, ishyize hamwe kandi yose ikagira ishaka ryo gutsinda. Sinshaka rero ko ikibazo cya Elias gituma abakinnyi batakaza morali cyangwa se umurava kandi dufite umukino ukomeye imbere”.
Umutoza Micho avuga ko ibyo Elias yavuze byose ari ibinyoma kuko ngo ibyo arimo gukora ari inyungu ze bwite zidahuye n’umupira w’amaguru akavuga kandi ko ngo Elias yabeshye abatoza b’Amavubi, abeshya abayobozi ba FERWAFA, ku buryo ngo amakuru atanga mu Rwanda atandukanye n’ayo atanga muri Tuniziya.
Kugeza ubu, n’ubwo Micho yirinze gutangaza ko atazamwakira naza kuri uyu wa mbere nk’uko yabivuze, biragaragara ko yarakaye ndetse akaba atifuza kumushyira mu ikipe ye izakina na Algeria tariki 02/06/2012.
Amavubi amaze icyumweru mu myitozo muri Tuniziya. Yakinnye mukino wa gicuti na Libya atsindwa ibitego 2 ku busa . Kuri icyi cyumweru saa moya z’umugoroba Amavubi arakina na Tuniziya, umukino urabera mu mujyi wa Sousse.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|