Umutoza w’Amavubi arasaba abakinnyi gutsinda Uganda bakigarurira icyizere

Umutoza w’ikipe y’igihugu (Amavubi), Milutin Sredojevic ‘Micho’, arasaba abakinnyi be kwitwara neza bagatsinda Uganda mu mukino wa gicuti uhuza amakipe yombi kuri uyu wa gatatu tariki 06/02/2013 kuva saa cyenda n’igice kuri Stade Amahoro i Remera.

Uretse kuba uyu mukino uri mu rwego rwo kwitegura imikino yo gushaka itike yo kuzakina igikombe cy’isi ku makipe yombi, aho u Rwanda rwitegura gukina na Mali muri Werurwe naho Uganda ikaba yitegura Liberia, u Rwanda ruramutse rutsinze uyu mukino byanarwongerera amahirwe yo kuzamuka ku rutonde ngarukakwezi kwa FIFA.

Nubwo umutoza Micho hari bamwe mu bakinnyi bakomeye yahamagaye ariko ntibitabire ubutumire nka Olivier Karekezi ukina muri Tuniziya na Salomon Nirisarike ukina mu Bubiligi, ngo yizeye ko abo afite nabo baza kwitwara neza, kuko yabasabye kwigirira icyizere bakagaragariza Abanyarwanda ko bashobora guhindura isura yo kudatsinda bafite.

Mu mwaka ushize, ikipe y’u Rwanda yitwaye nabi cyane haba mu marushanwa ndetse no mu mikino ya gicuti. Mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika kirimo gukinirwa ubu, u Rwanda rwasezerewe na Nigeria, naho mu rugamba rwo gushaka itike y’igikombe cy’isi rukinakomeza, u Rwanda rwatsinzwe na Algeria ibitego 4-0 i Alger, runganya na Benin 1-1 i Kigali.

Mu mikino ya gicuti naho, u Rwanda rwatsinzwe na Libye, Tunisia, Angola, runganya na Namibia inshuro ebyiri. Mu mpera z’umwaka ushize kandi nibwo u Rwanda rwitabiriye CECAFA yabereye muri Uganda, rusezererwa muri ¼ cy’irangiza rutsinzwe na Tanzania.

Uko kwitwara nabi kwaranze Amavubi niko kwatumye kugeza uyu munsi u Rwanda ruri ku mwanya wa 137 ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA rugaragaza uko amakipe y’ibihugu akurikirana mu buhanga ku isi, u Rwanda rukaba ruri ku mwanya wa nyuma mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Nyuma y’uko kwitwara nabi, umutoza Micho avuga ko gutsinda Uganda uri ku mwanya wa 81 ku isi ari umwanya mwiza wo kugarurira icyizere abakinnyi ndetse n’abakunda Amavubi, bikaba byanabategurira kuzitwara neza, ubwo bazaba bakina na Mali tariki 22/03/2013 i Kigali.

Umutoza w'ikipe y'igihugu (Amavubi), Milutin Sredojevic ‘Micho' arashaka kugarurira Abanyarwanda ikizere ko Amavubi ashobora kongera gutsinda.
Umutoza w’ikipe y’igihugu (Amavubi), Milutin Sredojevic ‘Micho’ arashaka kugarurira Abanyarwanda ikizere ko Amavubi ashobora kongera gutsinda.

Ku ruhande rw’ikipe y’igihugu ya Uganda, umutoza wayo ukomoka muri Ecosse Bobby Williamson avuga ko yizeye kwitwara neza i Kigali, kuko yizeye ikipe ye irimo abakinnyi b’ibyiciro bitandukanye, abakuze bafite inararibonye ndetse n’abakiri batoya.

Mu bakinnyi bakiri batoya umutoza Williamson yahamagaye nk’uko tubikesha urubuga rwa interineti Kawowo Sports rwo muri Uganda, harimo abakinnyi batanu bahamagawe bwa mbere mu ikipe ya Uganda ‘Cranes’.

Hari Savio Kabugo ukina muri SC Victoria Universiy na Fahad Kawooya ukinira KCC FC bombi bakaba bakina inyuma, hari kandi Moses Feni Ali wa URA FC na Willy Kavuma ukinira Express FC bombi bakaba bakina hagati na rutahizamu Daniel Sserunkuma ukinira Gor Mahia FC yo muri Kenya.

U Rwanda rwaherukaga gukina na Uganda ku mukino wa nyuma wa CECAFA muri 2011, ubwo Uganda yatsindaga u Rwanda penaliti 3-2, nyuma yo kunganya ibitego 2-2.

Abakinnyi b’u Rwanda baza gutoranywamo 18 bakina uwo mukino:

Abanyezamu: Jean Luc Ndayishimiye, Jean Claude Ndoli (APR), Emery Mvuyekure (AS Kigali)

Abakina inyuma: Michel Rusheshangoga (APR), Patrick Umwungeri (AS Kigali), Faustin Usengimana (Rayon Sport), Amani Uwiringiyimana (Police), Mbuyu Twite (Yanga), Emery Bayisenge (APR), Heritier Turatsinze (APR), Freddy Ndaka (Police).

Abakina hagati: Jean Baptista Mugiraneza (APR), Tumaine Ntamuhanga (APR), Aphrodis Hategikimana (Rayon Sport), Fabrice Twagizimana (Police), Haruna Niyonzima (Yanga), Jean Claude Iranzi (APR), Patrick Sibomana (Isonga)

Ba Rutahizamu: Jimmy Mbaraga (AS Kigal)], Peter Kagabo (Police), Meddie Kagere (Police), Jessy Reindorf (Union Royale Namur).

Abakinnyi ba Uganda baje gukina n’Amavubi:

Abanyezamu: Hamza Muwonge (Vipers SC) na Abbey Dhaira (Simba SC, Tanzania)

Abakina inyuma: Simeon Masaba (URA FC), Denis Guma, Savio Kabugo (SC Victoria University), Habib Kavuma (Vipers SC) na Kawooya Fahad (KCC FC).

Abakina hagati: Hassan Wasswa (ubu nta kipe afite), Joseph Mpande (Vipers SC), Said Kyeyune, Moses Feni Ali (URA FC), Willy Kavuma (Express FC), Mike Sserumaga (Rayon Sport, Rwanda) na Brian Majwega (KCC FC).

Ba Rutahizamu: Brian Umony (Azam FC, Tanzania), Hamis Kiiza (Yanga FC, TZ), Daniel Sserunkuma (Gor Mahia FC, Kenya) na Tonny Odur (KCC FC).

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka