Kuri uyu wa Kabiri ubwo hakinwaga umunsi wa Gatatu wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere, aho ikipe ya Muhanga yaje gutsinda ikipe ya Musanze ibitego 2-0 kuri Stade ya Muhanga.
Nyuma y’uwo mukino, umutoza Emmanuel Ruremesha aganira n’itangazamakuru yanenze cyane umusifuzi mpuzamahanga Mukansanga Salma uzanasifura imikino y’igikombe cy’isi cy’abagore, aho yavugaga ko yababangamiye bigatuma batakaza umukino

Yagize ati "Abakinnyi sinabarenganya, niba umusifuzi ashaka gukora ibintu nka biriya biteye agahinda, umuntu ngo azasifura igikombe cy’isi akaza gusifura ibintu nka biriya? Penaliti yabahaye natwe yashoboraga kuyiduha"

"Umusifuzi yatubangamiye kuva umupira ugitangira kugeza urangiye, umunyezamu ibintu yakoraga atinza iminota yamwihoreraga, birababaje biteye agahinda niba agomba gusifura igikombe cy’isi afite akazi gakomeye"
Ikipe ya Musanze yatsinzwe na Muhanga, kugeza ubu ifite inota rimwe gusa mu mikino itatu, ikaba iri ku mwanya wa 15 ari nawo ubanziriza uwa nyuma ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona.
National Football League
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
nonese abasifuzi ku ki bigirimana bagakabya? ahubwo ferwafa aho gutanga ibihano kuba toza ya hugura abasifuzi bayo. kandi bajye bamenya ko impamvu basifura nuko ha ama ekipe.
Ruremesha akwiriye gukurikiranwa na Ferwafa kuko siwe ukwiriye gukorera évaluation umusifuzi, niba azasifura igikombe cyisi si amahirwe ahubwo nuko ashoboye ahubwo abantu nka ba Ruremesha nibo bazambije amakipe yacu, aho gukora cyane bahora mu matiku namarozi.