Anavuga ko igihembo cy’umutoza w’umwaka mu mwaka w’imikino wa 2015/2016 yakibwe kuko we asanga harabayeho kubera umutoza wacyegukanye.
Okoko: Abanshinja kuroga Imana izabahana njyewe simfite umwanya w’inkiko
Umutoza Okoko Godefroid uherutse kumvikana na Gicumbi FC ko azongera kuyitoza mu myaka ibiri iri imbere ntavuga rumwe n’ababona ibyo ageraho, bakamushinja ko abigeraho kubera amarozi.
Avuga ko arambiwe abantu bamwita umurozi bagambiriye gusenya ibyo amaze kugeraho. Ahamya ko Imana itazatinda kubacira urubanza.
Ahamya ko igihembo cy’umutoza w’umwaka w’imikino wa 2015-2016 yakibwe
Uwo mutoza wigeze guhatanira igihembo cy’umutoza w’umwaka mu Rwanda mu mupira w’amaguru mu mwaka w’imikino wa 2015-2016.
Yahatanaga n’abatoza batatu ari bo Eric Nshimiyimana wa AS Kigali, na Ali Bizimungu watozaga Bugesera FC . Icyo gihembo cyegukanywe na Eric Nshimiyimana.
Okoko avuga ko icyo gihembo cyatanzwe buhumyi birengagije ibyo yari yagezeho n’ikipe ya Mukura yatozaga.
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|