Mukura VS izaba yakira APR FC ku mukino w’umunsi wa munani wa shampiyona, ishaka amanota atatu ya mbere muri iyi shampiyona kugeza ubu imaze kubonamo amanota atatu gusa, bituma iri ku murongo utukura aho ifite umwanya wa 13 mu makipe 14.

Okoko wasubiye muri Mukura nyuma yaho iyi kipe yirukaniye Kayiranga Baptiste, yatangaje ko nta bitangaza aje gukora muri iyi kipe y’i Huye gusa ngo afite ibanga ryihariye rituma yitwarana neza n’abakinnyi.
Ati “Ibanga nkoresha ni ukwicisha bugufi nkubaha abakinnyi nkanabereka ko bashobora kuba abakinnyi nk’abandi, bashobora gukina kandi bagakina neza. Dufite igitutu cyo kubona amanota atatu ariko turizera ko tuzabyitwaramo neza. Ikipe ntabwo imaze iminsi ikina nabi, ni amahirwe yabuze gusa aho ubu twizera ko imbere bizakunda”.

Umukino wa APR FC wagombaga gukinwa ku wa tariki 22/11/2014 kuri stade ya Kigali ariko bihurirana nuko uwo munsi ari bwo isiganwa ry’amagare rizaba riva i Huye ryerekeza i Kigali aho rizasorezwa kuri iyi stade.
Umutoza Okoko yari yashoboye gutsinda APR FC igitego 1-0 mu mukino wa shampiyona aheruka guhuriramo n’iyi kipe y’ingabo z’igihugu ubwo yari agitoza ikipe ya Mukura mu mwaka wa shampiyona wa 2011-2012.
Dore uko imikino iteganyijwe ku munsi wa munani
Kuwa gatandatu tariki ya 22 Ugushyingo 2014:
Rayon Sports vs SC Kiyovu (Sitade Amahoro)
Isonga FC vs Marines FC (Sitade Kicukiro)

Ku cyumweru tariki ya 23 Ugushyingo 2014:
Mukura VS vs APR FC Stade ya Kigali Nyamirambo
Amagaju FC vs Police FC Stade Nyagisenyi
Musanze FC vs AS Kigali Stade Ubworoherane
Etincelles FC vs Sunrise FC Stade Umuganda
Espoir FC vs Gicumbi FC stade Kamarampaka
Jah d’eau Dukuze
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|