Umutoza Mourinho yasanze umukinnyi mu kibuga amutera rugondihene

Umutoza Jose Mourinho wiyise « The Special One » yongeye kuvugwa mu bitangazamakuru ubwo yavaga ku ntebe ye y’ubutoza akinjira mu kibuga agatera umutego umuririmbyi wakiniraga ikipe y’abanyamakuru Mourinho ubwe yatozaga.

Uyu mukino wabaye ku cyumweru tariki ya 08/06/2014 wari wateguwe n’ibyamamare byo kuri televiziyo hagamijwe gukusanya amafaranga yo gufasha abana bo mu bihugu bikennye, abanyamakuru, abahanzi n’ibyamamare binyuranye bakaba bakinaga mu makipe abiri, imwe y’abanyamakuru ba televiziyo yahawe Mourinho ngo ayitoze.

Mu mukino hagati umutoza José Mourinho yinjiye mu kibuga yitonze yegera umuririmbyi Olly Murs usanzwe ari umunyamakuru wari muri uwo mukino amutera umutego agwa hasi, naho bwana Mourinho arahindukira asubira kwicara ku ntebe ye y’abatoza yisekera, abafana ibihumbi barebaga uwo mukino baraseka cyane bakoma amashyi y’urufaya batungurwa n’uko Mourinho atekereje amashyengo nk’ayo.

Ahishakiye Jean d’Amour

National Football League

Ibitekerezo   ( 2 )

umva abasaza ni uko babaye mn

GirihirweNancy yanditse ku itariki ya: 10-06-2014  →  Musubize

Uriya musaza ntiyoroshye. Ahorana udushya gusa pe. Buriya wabisobanura ute?

Thomas yanditse ku itariki ya: 9-06-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka