Umutoza Micho avuga ko nta mukinnyi ukina i Burayi uzakina CECAFA

Umutoza w’ikipe y’igihugu, Milutin Micho, yatangaje ko nta mukinnyi n’umwe ukina ku mugabane w’Uburayi azakoresha mu gikombe cya CECAFA izabera i Kampala kuva tariki 24/11-8/12/2012.

Nubwo hari abakinnyi bakina i Burayi yahamagaye, umutoza Micho avuga ko icyo abashakira ari umukino wa gicuti na Namibia uzaba tariki 14/11/2012 gusa.

Yagize ati “Uretse ko n’ubusanzwe bigoye ko amakipe bakinamo i Burayi yabarekura, icyo nshaka ni uko bagumana ingufu zizatuma bakina neza mu marushanwa ari imbere nk’igikombe cya CHAN ndetse n’imikino yo gushaka itike yo kuzakina igikombe cy’isi”.

Kugeza ubu abakinnyi bakina hanze y’u Rwanda umutoza Micho yahamagaye harimo Salomon Nirisarike ukina mu Bubiligi, Steven Kunduma ukina muri Vietnam, Uzamukunda Elias ‘Baby’ ukina mu Bufaransa, Haruna Niyonzima na Gasana Eric ‘Mbuyu’ bakina muri Tanzania na Tibingana Charles ukina muri Uganda.

Muri abo bakinnyi batandatu bakina hanze y’u Rwanda biteganyijwe ko batatu muri bo bakina ku mugabane wa Afurika: Haruna Niyonzima, Gasana Eric na Tibingana Charles bazakina umukino wa Namibia ndetse na CECAFA kuko ngo n’amakipe yabo azemera kubarekura.

Umutoza Micho kandi yaboneyeho kudutangariza ko Kapiteni w’ikipe y’u Rwanda, Olivier Karekezi, atazakina umukino wa Namibia ndetse na CECAFA nk’uko byari byaravuzwe, kuko yamaze kwerekeza mu ikipe ye nshya ya Club Athletique Bizertin yo muri Tuniziya.

U Rwanda ruzakina na Namibia ku wa gatatu tariki 14/11/2012 kuri Stade Amahoro i Remera. Umukino wa gicuti ubanza wabereye i Windhoek, amakipe yombi yanganyije ubusa ku busa.

Nyuma yo gukina na Namibia, Amavubi azakomeza imyitozo yitegura CECAFA, bakazahaguruka i Kigali berekeza i Kampala tariki 22/11/2012.

U Rwanda rwegukanye umwanya wa kabiri muri CECAFA yabereye muri Tanzania umwaka ushize, nyuma yo gutsindwa na Uganda ku mukino wa nyuma hitabajwe za penaliti.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka