Umutoza Mashami Vincent yatoranyije abakinnyi 23 ajyana muri Cameroun
Umutoza w’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru mu Rwanda, Mashami Vincent, yatangaje abakinnyi 23 ahagurukana na bo kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Werurwe 2021 berekeza muri Cameroun gukina umukino w’umunsi wa Gatandatu wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika kizabera muri Cameroun muri 2021.

Urutonde rwatangajwe kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Werurwe 2021 ntirugaragaraho umunyezamu Kimenyi Yves na myugariro Emery Bayisenge bagize ibibazo by’imvune.
Abakinnyi bazitabazwa muri Cameroun
Abanyezamu
1. Kwizera Olivier
2.Mvuyekure Emery
3. Ndayishimiye Eric
Ba myugariro
4. Mutsinzi Ange
5. Nirisarike Salomon
6. Usengimana Faustin
7. Rugirayabo Hassan
8.MImanishimwe Emmanuel
9. Fitina Ombolenga
10. Rutanga Eric
Abakina hagati mu kibuga
11. Rubanguka Steve
12.Mukunzi Yannick
13. Niyonzima Haruna
14. Niyonzima Olivier
15. Twizeyimana Martin Fabrice
16.Ngendahimana Eric
17.Manishimwe Djabel
Ba Rutahizamu
18. Nshuti Dominique Savio
19. Meddie Kagere
20.Iradukunda Bertrand
21. Danny Usengimana
22. Byiringiro Lague
23. Sugira Ernest

Nyuma y’uko u Rwanda rutsinze Mozambique ku wa Gatatu tariki ya 24 Werurwe 2021 rwahise rwicara ku mwanya wa kabiri mu itsinda ruherereyemo inyuma ya Cameroun ifite amanota 10 ikaba izakira n’imikino.
Kugira ngo u Rwanda rukatishe itike y’igikombe cya Afurika rurasabwa gutsinda Cameroon iwayo tariki ya 30 Werurwe 2021, maze rugategereza ko Cameroon itsinda Cape Vert ku wa Gatanu tariki ya 26 Werurwe 2021 no kunganya kwa Mozambique na Cape Vert umukino uzaba ku wa 30 Werurwe 2021.
National Football League
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Tugemeje kuyishyigikr ekip yacu
urwanda ni 3 kuri kimwe
muribyo bi 3 harimo kimwe cya lugue
Urwanda tururinyuma dushaka kongera kwandika amateka ni ibitego 3 byurwanda kuri 1 cya cameroon murakoze.
Mbanjekubasuhuza urwandaruzatsinda 2kubusa