Cassa Mbungo André umaze igihe gito atoza ikipe ya Bandari Fc yo muri Kenya, akomeje kwitwara neza muri shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Kenya izwi ku izina rya ” Betking Kenya Premier League”.
Uko akomeje kwitwara afasha iyi kipe ye gutsinda imikino itandukanye, byaje gutuma ahabwa igihembo cy’umutoza w’icyumweru muri Kenya inshuro eshatu zikurikirana.

Cassa Mbungo André yahawe igihembo cy’ukwezi muri Kenya
Iki gihembo cy’umutoza w’ukwezi yahawe, cyakurikiwe na sheki y’ibihumbi 50 by’amashillings akoreshwa muri Kenya, akaba angana na 451,555Rwfs.
Ikipe ya Bandari Fc kugeza ubu iri ku mwanya wa gatanu ku rutonde rwa shampiyona rw’agateganyo n’amanota 26 nyuma y’iminsi 15 ya shampiyona, ikaba mu mikino itanu iheruka gukina yaratsinze ine inganya umwe.



National Football League
Ohereza igitekerezo
|