Umutoza Camarade yumvikanye n’ikipe ya Espérance kuzayitoza imyaka ibiri

Camarade wari umaze igihe gito nta kipe afite yatangaje ko ashimishijwe no kongera kubona ikipe yongera gutoza.

Yagize ati “nzagerageza kuyifasha byinshi, ngiye kureba ko mu bakinnyi bafashije iyi kipe kuzamuka nasigarana byibuze n’abakinnyi nka cumi na babiri, ubundi ngashaka nk’abandi bakinnyi nk’icumi bo kongeramo, ndetse nabivuganye n’umuyobozi wa Espérance kandi yarabinyemereye nta kibazo gihari”.

Umutoza Banamwana Camarade.
Umutoza Banamwana Camarade.

Avuga ko bimushimishije kuba ku nshuro ye ya mbere agiye gutoza ikipe nka Espérance kuko yifuzaga gutoza mu cyiciro cya mbere, ariko akabura amahirwe ubwo yatozaga ikipe ya Bugesera ikabura itike yo kuzamuka mu mwaka wa shampiyona ushize.

Intego y’uyu mutoza ngo ni ukugumisha iyi kipe mu cyiciro cya mbere kandi akazaharanira ko iyi kipe izitwara neza.

Umutoza Camarade Banamwana yahoze ari umutoza wa Bugesera aza kwirukanwa muri iyi kipe kubera umusaruro muke. Aje mu ikipe ya Espérance asimbuye uwitwa Muteba ariwe wayizamuye ku cyiciro cya mbere.

Egide Kayiranga

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka