Itangazamakuru ryo muri Uganda, rimaze iminsi ritangaza ko Micho ashobora kuba yarasezerewe, nyuma yo kudashobora guhesha ikipe y’igihugu itike yo kujya mu gikombe cya Afurika.

Uganda Cranes, yagiye gukina umukino wa nyuma ibizi neza ko kunganya na Guinee bishobora kuyihesha itike yo kujya muri CAN nyuma y’imyaka 36 itayitabira, gusa biza kurangira itsindiwe muri Marooc ibitego 2-0 n’igihugu kitanakiniraga iwabo.
Ibi byaje gukurikirwa n’agahinda k’abafana ba Cranes aho bamwe bumvaga ko umutoza Micho yahita yirukanwa. Ishyirahamwe rya ruhago mu gihugu cya Uganda (FUFA) ariko, ryatangaje ko umunya Serbia Milutin Sredojevic Micho, akiri umutoza w’ikipe y’igihugu.

Micho ubu uri mu kiruhuko cy’akazi i Burayi, yatangarije urubuga rwa internet rwa FUFA ko umutima we ukiri ku gihugu cya Uganda.
Ati “Umutima wanjye uri ku kazi gakomeye, kandi intego zanjye n’intumbero byose biri ku iterambere ry’umupira w’amaguru wa Uganda. Nizera ubumenyi ndetse n’impano y’ubuyobozi bya perezida wa FUFA Eng Moses Magogo, kandi ibyifuzo byanjye ni ukuzamura umupira w’amaguru wo muri iki gihugu”.

Micho yagiye gutoza ikipe y’igihugu ya Uganda mu kwa kane kwa 2013 nyuma yo gusezererwa mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi. Uyu mutoza wasimbuye Bobby Williamson nta kinini yari yakorera imisambi ya Uganda, ndetse amasezerano ye azarangira mu kwa gatanu kwa 2015 ngo ashobora guseswa isaha iyo ari yo yose.
Jah d’eau Dukuze
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|