
Umuyobozi w’akarerre Uwamaliya Beatrice abivuga abihereye ku myitwarire y’abakinnyi baturuka hirya ngo hino mu mirenge bagaragaje impano mu marushanwa “Umurenge Kagame Cup 2016”.
Uwamaliya avuga ko igihe kigeze ngo Akarere kubake ikipe y’umupira w’amaguru gahereye ku bigaragaje muri aya marushanwa.
Agira ati “Byagaragaye ko hari abana bafite impano tutareka ngo zipfe ubusa, ababyeyi bagiye kujya babona abana babo bakina. Abana bacu bafite ishyaka dushaka gukomeza, gukinisha aban bacu kandi bizakuraho guhorwa twingingiriza abanyamahanga.”

Ku wa gatanu tariki 27 Gicurasi 2016, ni bwo habaye imikino ya nyuma ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo mu Marushanwa Umurenge Kagame Cup, hashakwa ikipe izahagararira intara y’Amajyepfo ku rwego rw’igihugu.
Ikipe y’abahungu y’Umurenge wa Shyogwe ntiyabashije kwikura imbere y’Umurenge wa Cyanika y’Akarere ka Nyamagabe, ubwo zahuriraga ku mukino wo guhatanira umwanya wa mbere ku rwego rw’Intara.

Nyamagabe yatsinze Muhanga bitatu kuri bibiri, Uwamaliya akavuga ko biragara ko hari abakinnyi bamaze kumenyera kandi bageze ku rwego rwiza rwo kuba bakina muri Shampiyona.
Ikipe y’abakobwa y’Umurenge wa Nyamabuye ni yo yitwaye neza itsinda igitego kimwe ku busa bw’ihagarariye Akarere ka Gisagara ibona itike yo kuzahagararira Intara y’Amajyepfo, naho iy’abahungu y’Umurenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga itsindwa na Cyanika ibitego bitatu kuri bibiri.
Ikipe z’Akarere ka Muhanga kandi zakomeje kwigaragaza muri aya marushanwa aho mu myaka itatu ishize zagiye zigera ku mukino wa nyuma zigahabwa n’ibihembo.
Igihe bamwe mu bakinnyi bagirirwa icyizere bagahabwa imyanya mu Ikipe ya AS Muhanga, byaba bijyanye n’ibigamijwe mu marushanwa “Umurenge kagame Cup” ku ihame ryo guteza imbere impano z’abana b’abanyarwanda mu mukino w’umupira w’amaguru.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|