Ibyo byatangajwe tariki 20/02/2012 n’umuyobozi wa FERWAFA, Celestin Ntagungira, mu kiganiro FERWAFA ku bufatanye n’ushinzwe umupira w’amaguru w’abagore muri iryo shyirahamwe Felicitée Rwemalika, bagiranye n’abanyamakuru ku cyicaro cy’iryo shyirahamwe, ubwo banatangazaga ku mugaragaro itangira rya shampiyona y’abagore.
Bitandukanye n’umwaka ushize, uyu mwaka umupira w’abagore uzitabwaho cyane, hongerwe umubare w’abagore bazajya bagabwa amahugurwa y’ubutoza, ubuganga no gusifura nk’uko byasobanuwe n’umunyamabanga mukuru wa FERWAFA, Michel Gasingwa mu kiganiro n’abanyamakuru tariki 20/02/2012.
Gasingwa kandi yavuze ko uyu mwaka Minisiteri ya Siporo yemeye kuzafasha shampiyona y’abagore ku buryo umwaka utaha hazabobeka ikipe y’igihugu izakina imikino mpuzamahanga ndetse hakanaboneka amakipe abiri y’abagore azahagararira u Rwanda mu mikino y’amakipe yatwaye ibikombe iwayo ndetse n’ayabaye aya mbere iwayo kandi ngo MINISPOC izajya iyafasha.
Felicitée Rwemalika, Ushinzwe umupira w’abagore muri FERWAFA, yavuze ko mu rwego rwo gukangurira Abanyarwanda gukunda umupira w’abagore no kubatera inkunga, kuri uyu wa gatanu tariki ya 24/02/2012 muri Serena Hotel ubwo hazatangizwa ku mugaragaro shampiyona y’uyu mwaka, hazaba igikorwa cyo gukusanya amafaranga yo gufasha umupira w’abagore no gukangurira abantu bafite ubushobozi kubatera inkunga.
Bitewe n’uko mu Rwanda usanga umubare w’abakobwa bakina umupira w’amaguru ukiri muto, umuyobozi wa FERWAFA yavuze ko MINEDUC yameye kuzajya ibaha abakinnyi kuko mu mashuri haba imupira w’abakobwa uhoraho kandi harimo abakinnyi b’abahanga bazabafasha kubaka ikipe y’igihugu ikomeye kandi na MINEDUC ikajya ibatera inkunga.
Mu rwego rwo gukangurira abantu gukunda umupira w’abagore no kuwushakira abafana, FERWAFA yafashe gahunda y’uko imikino ya shampiyona y’abagore izajya ikinwa ku wa gatandatu saa ku kibuga gikinirwaho n’amakipe y’abagabo kugira ngo abaje kureba umukino w’abagabo utangira saa cyenda n’igice babanze barebe umukino w’abagore.
Shampiyona y’abagore y’uyu mwaka izatangira ku mugaragaro ku wa gatanu, ikazaba igizwe n’amakipe 11.Umwaka ushize, igikombe cyegukanywe na AS Kigali.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|