Umupira ni twe tuwuyobora ariko si uwacu-Perezida wa FERWAFA asubiza abanyamuryango
Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA” yasubije abanyamuryango ko umupira atair uwabo gusa nyuma yo gsuhyirwaho igitutu ngo yeguze Umunyambanga mukuru wa FERWAFA
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 23/07/2022 abanyamuryango b’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA” bari bateraniye mu nama y’inteko rusange yari igamije kuganira ku ngingo zitandukanye.

Muri iyi nama bamwe mu banyamuryango basabye Perezida wa FERWAFA guhagarika mu mirimo ye Umunyamabanga mukuru wa FERWAFA kubera amakosa atandukanye bamushinja mu kazi ke, ababwira ko ibyo bibazo babizi ariko hari izindi nzego ziri kubukirikirana, anabibutsa ko umupira w’amaguru atari uw’abanyamuryango gusa
Yagize ati “Byaba byiza rimwe na rimwe tugerageje gufatanya, FERWAFA ni umuryango wacu twese uko tur hano, ubufatanye mvuga ni muri byinshi ariko cyane cyane ni mu kuri. Nkunda gutanga urugero rw’abamotari kuko nabaye cyane mu bikorera, abamotari barashygikirana, iyo ugonze moto mubona ukuntu n’utwaye umugenzi akubwira ngo tega wenda ntunanyishyure mugenzi wanjye baramugonze.”

“Tumere dutyo, kuko iyi Football tubamo turayiyobora ariko si iyacu, ni yo mpamvu izi nzego twavuze no mu bibazo dusorejeho mubona Ministeri hano, Kpite Olpempike hano, ni yo mpamvu mubona abaturage buri wese agira icyo atuvugaho”
“Leta ni we muvugizi w’abaturaga mukuru, ntabwo twakumira Leta muri siporo, cyane muri Siporo yacu mu Rwanda, cyane muri siporo yacu mu Rwanda ibintu byinshi bisaba amikoro ni yo ibikora, tumaze iminsi tujya mu Manama n’izi nzego mpuzamahanga zituyobora nka za FIFA na CAF, ni abantu bakorana n’ubuyobozi bw’ibihugu batuyemo, aho bajya hose bahura n’abayobozi b’ibihugu”
“Ni yo mpamvu mubona bigenda byoroha, ndagira ngo mbasabe mumenye ko tuyobora umupira w’amaguru ariko si uwacu, Football ni iy’u Rwanda, ni iy’igihugu”

Perezida Nizeyimana Mugabo Olivier yasabye abanyamuryango ba FERWAFa basaba ko Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA Henry Muhirw yegura ko bakwihangana kuko hari inzego zirimo iz’ubutabera ziri gukurikirana iki kibazo, aho yavuze ko ibyo basaba nabyo bishoboka
National Football League
Ohereza igitekerezo
|