
Aya makuru Kigali Today yayahamirijwe n’umuntu wa hafi mu ikipe ya Rayon Sports aho yayemereye ko Simon Tamale w’imyaka 28 wakiniraga ikipe ya Maroons FC muri Uganda yamaze kuyisinyira amasezerano y’umwaka umwe azageza mu mpeshyi ya 2024 ayikinira.
Ikipe ya Maroons yo muri Uganda uyu muzamu yakiniraga, muri shampiyona ya 2022-2023 yasoreje ku mwanya wa gatandatu ifite amanota 41. Mu izamu ry’iyi kipe hinjiyemo ibitego 29 mu gihe ubusatirizi bwayo bwo bwatsinze ibitego 28 byumvikana ko iyi kipe yarangije ifite umwenda w’igitego kimwe.
Shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Uganda ikinwa n’amakipe 15 bituma hakinwa imikino 28 muri rusange. Iyi mikino yose mu ikipe ya Maroons FC ntabwo ari Simon Tamale wayikinnye kuko muri yo yakinnyemo imikino 23. Muri iyi mikino yakinnye ari mu izamu, ikipe ye yatsinzwemo ibitego 11 gusa.
Mu mikino yakinnye kandi Simon Tamale yakoze ibyo umunyezamu wese yishimira kugeraho ndetse yabikora akabishimirwa. Uyu mugabo mu mikino 23 yakinnye 13 muri yo yayirangije nta gitego kinjiye mu izamu yabaga arinze.
Ibi byumvikanisha ko mu mikino icumi isigaye ari yo mu izamu rye hinjiragamo igitego aho yatsinzwe ibitego 11 muri shampiyiyona ya 2022-2023.

Ibihembo yarakukumbye muri shampiyona ya 2022-2023:
Simon Tamale uko yitwaraga neza byatumaga yihundagazaho ibihembo bitangirwa muri shampiyona ya Uganda.
Aha twababwira ko yegukanye igihembo cy’umukinnyi mwiza w’ukwezi inshuro ebyiri(2) mu mwaka umwe w’imikino.
Uyu munyezamu kandi muri iyi shampiyona, mu mikino 23 yakinnye, irindwi (7) muri yo yayirangije ari we mukinnyi wayitwayemo neza yegukana igihembo cy’umukinnyi mwiza izo nshuro zose.
Muri ibi bihembo, mu kwezi kwa Gatanu konyine yatwayemo ibihembo bitatu by’umukinnyi mwiza w’umukino nyuma y’uko muri uko kwezi n’ubundi yari yamaze imikino ine atinjizwa igitego mu izamu rye.
Ari mu byiciro bibiri mu bakinnyi bahatanira ibihembo by’abakinnyi beza ba 2022-2023 bizatangwa tariki 6 Nyakanga 2023.
Uyu musore ari mu cyiciro cy’umukinnyi mwiza w’umwaka muri rusange aho ahanganye n’abakinnyi barimo Milton Karisa wa Vipers yatwaye shampiyona na Charles Bbaale wa SC Villa.
Tamale kandi arimo guhatanira igihembo cy’umunyezamu mwiza aho ahanganye na Hassan Matovu wa Bright Stars yanakiniye na Nafian Alionzi wa URA FC.

Simon Tamale aganira n’ikinyamakuru Pulse Sports yavuze ko yishimira uburyo yitwaye mu mwaka w’imikino wa 2022-2023 yongeraho ko yajya aho yakwifuzwa hose kuko amasezerano ye muri Maroons FC yari arangiye.
Yagize ati: “Ndashima cyane ko nitwaye neza byose biva mu gukora cyane, gukorera hamwe no kwiyizera ku giti cyanjye. Ubu ndi kwigenga nyuma yo kurangira kw’amasezerano yanjye na Maroons FC kd nditeguye ku wanyifuza wese hano cyangwa hanze.”
Simon Tamale mu ikipe ya Rayon Sports asanze abandi banyezamu babiri barimo Hakizimana Adolphe ufite amasezerano azarangira muri Mutarama 2024 ndetse na Hategekimana Bonheur usigaje amasezerano y’umwaka umwe.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Nkumufana wagikundiro mbanjekubashimira nishimiye umukinyi wumuzamu karibu muri gikundiro ikipeyabanyarwanda onjella kumutima rayon kumutima no mumaraso ndabakunda.
Make people happy naisssairy yes or no.for yes but depending haw people react