Nyuma y’iminsi mike ahamagawe mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda “Amavubi” bikibazwaho na benshi, ubu umunyezamu Kwizera Olivier ntakiri kubarizwa mu mwiherero w’Amavubi ari gutegura imikino ibiri irimo uwa Mali na Kenya.

Gusezererwa kwa Kwizera Olivier kuje nyuma y’amashusho yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga arimo aganira n’umukobwa byatambukaga ako kanya (Live) ku rubuga rwa Instagram, byatumye uyu mukinnyi benshi bongera kugaruka ku myitwarire ye.
Ubwo uyu mukinnyi yongeraga guhamagarwa yari aherutse gusezera umupira w’amaguru ariko aza gutangaza ko yisubiye, ibi kandi byaje bikurikira kuba yari aherutse gufungwa ndetse anakatirwa igifungo cy’umwaka gisubitse aho yashinjwaga gukoresha ibiyobyabwenge birimo urumogi.
Icyo umutoza Mashami Vincent yari yatangaje ubwo yabazwaga impamvu yamuhamagaye
Yagize ati “Ntabwo abantu bari kubivugaho rumwe, ariko icyo nabivugaho ni uko Olivier ari umukinnyi mwiza wenda wagize ibibazo bitandukanye si nabwo bwa mbere yabigize, kuva kera ku bataramukurikiranaga ngira ngo ni bibazo yagiye agira ariko bitamuturutseho, ariko nanone byagize ingaruka ku buzima bwe.”
“Ku mpano afite nta wayishidikanyaho ariko nanone nk’abanyarwanda tugomba kugira umutima ubabarira, ntabwo twahora gusa duhana cyangwa se duca imanza, Olivier ni umunyarwanda, ni umukinnyi w’umupira w’amaguru afite byinshi akifitemo”
“Gukomeza kumuhungisha abandi cyangwa kumucira imanza si ko kumwubaka, ni cyo gihe cyiza cyo kumwegera tumwereke ko atari wenyine ariko tunamuhanura kugira ngo amakosa yakoze akomeze kuyakosora.”
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Kwizera ko yanze guhinduka Kandi afite impano