Umunyatanzaniya Karia Wallace atorewe kuyobora CECAFA, u Rwanda ruhabwa kwakira amwe mu marushanwa

Karia Wallace wo muri Tanzania atorewe kuyobora impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ihuza amakipe y’ibihugu yo mu karere ka Afurika y’i Burasirazuba n’iyo hagati (CECAFA) asimbuye Mutasim Gafaar wo muri Sudani warangije manda ye mu Gushyingo 2019.

Karia Wallace ni we watorewe kuyobora CECAFA
Karia Wallace ni we watorewe kuyobora CECAFA

Karia Wallace yungirijwe na Amin Francis wo muri Sudani y’Epfo nka Visi Perezida wa mbere ndetse na Isayaa Jira wo muri Ethiopia watowe nka Visi Perezida wa kabiri.

Rtd Brig. Gen. Sekamana Jean Damascene usanzwe ari umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ndetse na Esaya Abraham wo muri Erythrea batorewe kujya mu nama y’ubuyobozi (Board Members).

Karia Wallace watowe ategerejweho akazi gakomeye ko guhangana n’ikibazo cy’amikoro muri iri shyirahamwe aho amarushanwa amwe ajya asubikwa cyangwa ntabere ku gihe aba yapanzweho.

Mu bindi harimo ikibazo cy’ubumwe hagati y’ibihugu bigize CECAFA bwahungabanye kubera umwuka wa politiki utifashe neza hagati ya Uganda, u Burundi n’u Rwanda.

Akimara gutorwa yahigiye ko agiye kwita kuri ibi bibazo akongera n’imbaraga z’amarushanwa ya CECAFA yongeramo n’ibindi bihugu n’amakipe bizajya biza ari abatumirwa.

Aya matora yabereye i Kampala muri Uganda ahakomeje kubera imikino ya CECAFA y’ibihugu (Senior Challenge Cup 2019)

Muri iyi nama u Rwanda rwahawe kuzakira imikino ya CECAFA y’abagore ku makipe makuru mu mwaka utaha wa 2020. Imikino nk’iyo y’abagore u Rwanda rwaherukaga kuyakira muri 2018 ubwo irushanwa ryegukanwaga na Kilimandjaro Queen ya Tanzania.

U Rwanda kandi muri 2020 ruzakira imikino ya CECAFA ku bakinnyi batarengeje imyaka 17 (Abahungu).

Dore uko ibindi bihugu bizakira andi amarushanwa:

CECAFA Men U-16- Djibouti

CECAFA U-17 Women- Burundi

CECAFA U-20 Men - Burundi

CECAFA U-17 AFCON Qualifiers - Rwanda

CECAFA Senior Women Challenge - Rwanda

CECAFA U-20 AFCON Qualifiers - Sudan

CECAFA Senior Men Challenge Cup - Sudan

CECAFA U-20 Women- Uganda

CECAFA Kagame Cup 2020 - Tanzania

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka