Guhera tariki 21/07 kugera tariki 07/08/2021, i Tokyo mu Buyapani hateganyijwe imikino Olempike ihuza ibihugu mu mikino myinshi itandukanye, haba mu bagabo ndetse n’abagore.

Umusifuzi mpuzamahanga MUKANSANGA Salima Rhadia
Mu mpira w’amaguru by’umwihariko ku bagore, mu basifuzi batoranyijwe bazayisifura harimo umusifuzi mpuzamahanga w’umunyarwandakazi MUKANSANGA Salima Rhadia ari mu batoranyijwe kuzasifura iyi mikino.
MUKANSANGA Salima Rhadia wanabashije gusifura imikino y’igikombe cy’isi mu bagore cya 2019, yanatoranyijwe mu bashobora kuzasifura igikombe cy’isi cy’abagore kizaba mu mwaka wa 2023 mu gihugu cya Australia na New Zealand.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|