
Mu ibaruwa ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryandikiwe na Massimo Busacca, umuyobozi wa Komisiyo y’abasifuzi muri FIFA, ryamenyeshejwe ko uyu musifuzi w’umunyarwandakazi yatoranyijwe mu basifuzi 45 bo hagati na 88 bo ku ruhande.
Ubusanzwe abasifuzi b’abagore ku isi babarirwa hejuru ya 750.
Aba basifuzi bose batoranyijwe bazitabira amahugurwa azabera muri Portugal muri Gashyantare 2017.
Abazaba bitwaye neza mu marushanwa atandukanye bazasifura, bongere basubire muri Portugal muri 2018, basifure igikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 17 mu bagore kizabera muri Uruguay 2018 n’icy’abatarengeje imyaka 20 kizabera mu Bufaransa 2018.
Salma Rhadia Mukansanga wabaye umusifuzi mpuzamahanga muri 2012, yatoranyijwe hamwe n’abandi basifuzi batanu gusa basifura hagati ari bo Jonesia Kabakama (Tanzania), Lengwe Gladys (Zambia), Neguel Therese (Cameroun), Tafesse Ledya (Ethiopia) na Thioune Fatou (Senegal)
Abasifuzi bo ku ruhande batoranyijwe ni Akou Kossonoux Denis (Cote d’Ivoire), Kone Fanta Idrissa (Mali), Kwimbira Bernadettar (Malawi), Mbakop Josiane (Cameroon), Mosimanewatwala Botsalo (Botswana), Njoroge Mary (Kenya), Oulhaj Souad (Morocco), Rakotozafinoro Lidwine (Madagascar) and Some Bielignin (Burkina Faso).
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Niba atazasifura Rugby yibwira ko ari Foot!