
Uwo mukinnyi wakiniraga ikipe ya Muzinga FC akanayibera kapiteni aje yiyongera kuri rutahizamu Mutebi Rachid iyo kipe iherutse kugura.
Niyobuhungiriro Fidele umunyamabanga wa Mukura,aganira na Kigali Today yagize ati “Twari tumaze iminsi tumukurikirana, twasanze rero ari umukinnyi mwiza duhitamo ku mugura akaba yasinye amasezerano y’imyaka ibiri.”
Akomeza avuga ko Mukura ikomeje gushakisha abakinnyi bazayifasha muri shampiyona ya 2017-2018 kugira ngo bazarebe ko bagera ku ntego bihaye.
Ati “Tumaze kugura abakinnyi babiri kandi turacyashaka abandi kugira ngo tuzagere ku ntego zacu twihaye zo kuza mu myanya nibura ine muri shampiyona no gutwara igikombe cy’amahoro.”
Abo bakinnyi bandi bari kuganira ni abo mu Rwanda no hanze. Banatangiye kugirana ibiganiro n’abandi bakinnyi barangije amasezerano kugira ngo bayongere.

National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|