Umunya-Guinea wakinnye igikombe cy’isi yatangiye igeragezwa muri Rayon Sports (AMAFOTO)

Rutahizamu ukomoka muri Guinea wakinnye igikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 20 cyabereye muri Korea, yatangiye igeragezwa muri Rayon Sports

Kuri uyu wa kane ku kibuga cy’imyitozo giherereye mu Nzove, ikipe ya Rayon Sports yakoranye imyitozo na Mamady Barry, uyu akaba ari rutahizamu ukomoka muri Guinea wanakinnye igikombe cy’is cy’abatarengeje imyaka 20.

Uyu mukinnyi ukina ku mpande asatira ukinisha ukuguru kw’imoso w’imyaka 22 yavutse tariki 22 Mutarama 1997, aho mu mwaka wa 2017 yari afite imyaka 20 ubwo yari no mu bakinnyi ngenderwaho b’ikipe y’igihugu ya Guinée-Conakry yabaye iya gatatu mu gikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 20 cyegukanywe na Zambia.

Ibi byamuhesheje amahirwe yo gukina igikombe cy’isi cyabereye muri Korea y’epfo, aho yisanze mu itsinda rya mbere ririmo Korea yakiriye amarushanwa n’ibindi bihangange bya ruhago nka Argentine n’u Bwongereza.

Muri iki gikombe cy’isi basezerewe mu matsinda batahanye inota rimwe kuko batsinzwe imikino ibiri na Korea na Argentine, banganya umukino umwe n’Ubwongereza bwari buri mo abakinnyi bazwi ubu nka Fikayo Tomori wa Chelsea wanitsinze igitego ku mukino banganyije na Guinée-Conakry, Ainsley Maitland-Niles wa Arsenal, Dominic Solanke wa A.F.C Bournemouth, Dominic Calvert-Lewin wa Everton n’abandi.

Nyuma y’iki gikombe cy’isi Mamady Barry yagiye mu Bufaransa akora igeragezwa mu makipe atandukanye yaho arimo FC Nantes yo mu cyiciro cya mbere na FC Sochaux yo mu cyiciro cya kabiri ariko ntiyahirwa, asubira iwabo aho yakinnye mu makipe atandukanye arimo Soumba FC, Renaissance Football Club na Hafia FC.

Aya makipe yayavuyemo asubira mu Bufaransa kongera kugerageza amahirwe biranamuhira akinira ES Boulazac Isle Manoire FC yo mu cyiciro cya kane mu Bufaransa.

Iyi kipe yayivuyemo mu mpeshyi y’uyu mwaka mbere yo kuza mu Rwanda, muri Rayon Sports ikipe abona nk’inzira izamufasha kugera ku byiza muri ruhago ya Afurika.

Aganira n’urubuga rwa Rayon Sports dukesha iyi nkuru, uyu rutahizamu avuga ko Rayon Sports yayumvise nk’ikipe ikomeye, akaba bikunze yayikinira kugira ngo yongere kuzamura impano ye.

Yagize ati: “Numvise izina rya Rayon Sports narimenye ndibwiwe n’ushinzwe kunshakira isoko. Yambwiye ko ari ikipe nkuru kandi ikomeye ifite n’imishinga myiza y’ahazaza niyo mpamvu nafashe umwanzuro wo kuza aha.”

Avuga ku myitozo ya mbere yakoze yakomeje agira ati: “Nabonye ari ikipe nziza, nakoze imyitozo iri ku rwego rwo hejuru. Mfite inzozi zo gukina muri iyi kipe y’amateka mu Rwanda. Nifuza kongera ubunararibonye bwanjye n’impano ku byo iyi kipe isanganywe.”

Amafoto ya Rutahizamu Mamady Barry mu myitozo ya mbere muri Rayon Sports

Amafoto: Rayon Sports

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

go ahead my lovely fc

shema edmond yanditse ku itariki ya: 11-12-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka