Nyuma y’aho ikipe ya Rayon Sports ifashe umwanzuro wo guhagarika abatoza batatu barimo Ivan Minnaert wari umutoza mukuru, Jeannot Witakenge na Lomami Marcel bari bungirije, ubu yamaze kubona umutoza mukuru mushya.

Roberto Oliveira Goncalves do Carmo ugiye gutoza Rayon Sports
Ni umutoza ukomoka muri Brazil ndetse wamaze no kugera mu Rwanda,akaba yumvikanye na Rayon Sports kuzayitoza mu marushanwa asigaye arimo Shampiona isigaje iminsi itatu, igikombe cy’amahoro, CECAFA ndetse n’imikino ya CAF Confederation Cup.

Roberto Oliveira Goncalves do Carmo ku kibuga cy’imyitozo mu Nzove

Uwo mutoza wavukiye i Rio de Janeiro muri Brazil ku itariki 22/06/1960,araza guhera ku mukino Rayon Sports izaba yakiriwemo na ESPOIR Fc i Rusizi, umukino uzaba kuri uyu wa kane tariki 21/06/2018.
National Football League
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
uyu nawe ntamara kabiri pe
congs kuri rayon bazi agaciro k’umutozo muri equipe si nk’amavubi hafi umwaka koko nta mutoza come on guys! muratubeshyaaaaaa