Umukino w’umunsi wa kane wa Shampiyona wagombaga guhuza ikipe ya Rayon Sports na AS Kigali, wamaze gusubikwa nk’uko bigaragara mu ibaruwa amakipe yombi yohererejwe na FERWAFA.

Umukino wa Rayon Sports na AS Kigali wasubitswe
Impamvu yatumye uyu mukino usubikwa ni ukubera umukino wa CAF Confederation Cup ikipe ya AS Kigali ifitanye na Al Nasr, umukino uzabera kuri Stade Huye ku wa Gatandatu tariki 08/10/2022.
Ikipe ya AS Kigali nyuma yo gukina umukino ubanza, biteganyijwe ko bukeye bwaho ku Cyumweru izahita ifata indege yerekeza muri Libya, aho izanyura Istanbul muri Turukiya ndetse no muri Tunisia, ikabona kugera I Tripoli muri Tunisia.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Reyonsiporo turayishygikiye igomba gustinda