Umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro wimuriwe tariki 06 Nyakanga
Umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro cya 2013 wagombaga kuzakinwa ku wa kane tariki 04/07/2013 wimuriwe ku wa gatandatu tariki 06/07/2013, bitewe n’uko APR FC igomba kuzahatanira umwanya wa gatatu muri icyo gikombe, ubu iri muri CECAFA muri Soudan.
Itariki 04/07/2013 yari yashyizweho n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ibyumvikanyeyo na Imbuto Foundation nk’umuterankunga w’icyo gikombe, kuko u Rwanda ruzaba runizihiza umunsi wo kwibohora.
Bitewe n’uko APR FC igomba kuzahatanira umwanya wa gatatu mu gikombe cy’Amahoro kandi ikaba ikiri mu mikino y’igikombe cya CECAFA kugeza ku munsi wa nyuma wayo tariki 01/07/2013, FERWAFA yasanze bitashoboka ko APR FC yitabira umukino w’igikombe cy’Amahoro tariki 04/07/2013, kuko izatinda mu rugendo igaruka mu Rwanda.
Mu kiganiro cyahuje FERWAFA, abafatanyabikorwa ndetse n’abahagarariye amakipe ku wa kane tariki ya 27/6/2013, bunguranye ibitekerezo ku cyakorwa, bemeza ko umukino wakwimurwa, ugashyirwa ku wa gatandatu tariki ya 6/7/2013, ubwo APR FC izaba yamaze kugera mu Rwanda kandi yiteguye gukina.
Umunyamabanga mukuru wa FERWAFA Gasingwa Michel avuga ko abarebwa n’iyo mikino bose bavuye muri iyo nama bumvikanye kuri izo mpinduka, ku buryo ari nta kibazo bizatera.
Ati “Niyo mpamvu twabanje guhamagara abo bireba bose kugirango hatagira iniganwa ijambo, tugaragaza ikibazo uko kimeze, abari mu nama bose basanga ari nta kundi byagenda uretse kwimura iyo mikino.
Twese twifuzaga ko umukino wakinwa tariki ya 4/7/2013 ariko na none tugomba kwishimira ko n’ubwo APR FC idahari ariko ubu irimo kwitwara neza muri CECAFA”.
Muri icyo gikombe cy’Amahoro, APR FC yesezerewe na AS Kigali muri ½ cy’irangiza, izahatanira umwanya wa gatatu na Bugesera FC yasezerewe na AS Muganga.
Umukino wo guhatanira umwanya wa gatatu uzakinwa guhera saa saba kuri Stade Amahoro, ukazakurikirwa n’umukino wa nyuma uzahuza AS Muhanga na AS Kigali guhera saa cyenda zuzuye.
Ikipe izaba iya mbere izahabwa igikombe n’amafaranga miliyoni 10 ikazanahagararira u Rwanda mu mikino y’igikombe gihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo muri Afurika (CAF Condederation Cup).
APR FC niyo yegukanye igikombe cy’Amahoro umwaka ushize, ubwo yatsindaga Police FC ibitego 2-1 ku mukino wa nyuma.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|