Uyu mukino ugamije guhatanira itike yo kuzakina igikombe cya Afurika cya 2013, uzaba muri Kamena uyu mwaka, ukazaba ari umukino wo kwishyura, nyuma y’umukino ubanza wabereye i Kigali muri Gashyantare uyu mwaka.
Ikipe y’ubugenzuzi ivuye muri NFF iyobowe n’uwitwa Christopher Green, yasuye iyo stade yemeje ko iyo stade ari nta makemwa igomba kuzakinirwaho umukino w’u Rwanda
Amakuru dukesha allafrica.com avuga ko Christopher Green yavuze ko iby’ingenzi mu kuvugurura iyo stade byamaze gukorwa ku buryo muri Kamena izakira umukino wa Nigeria n’u Rwanda.Yavuze ko ubwatsi bwo mu kibuga bumeze neza, amatara ku kibuga n’urwambariro byose bimeze neza.
Yagize ati “Nshimishijwe no kubona iby’ingenzi byose byaramaze gukorwa uretse ko hari utuntu duto tugomba gukorwa ku bwatsi bwo mu kibuga hagati ariko ibindi byose bimeze neza”.
Ubusanzwe ikipe y’igihugu ya Nigeria ikinira kuri Abuja Stadium ariko NFF yahisemo kujyana umukino mu majyepfo y’igihugu cyane cyane ko muri ako gace haba abakunzi benshi b’umupira w’amaguru kandi bakunda ikipe yabo.
Esuene Stadium ni stade ikunze gukinirwaho imikino myinshi n’amakipe yo muri Nigeria harimo n’ikipe yitwa Calabar Rovers. Iyi stade yafunguwe mu 1977 ifite ububasha bwo kwakira abantu ibihumbi 12 ikaba yaranakoreshejwe cyane mu gikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 17 cyabereye muri Nigeria.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|