Umukino wa Espoir na Gicumbi uzasubirwamo

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryemeje ko umukino wagombaga guhuza ikipe ya Espoir na Gicumbi mu cyumweru gishize ugomba gusubirwamo nubwo byari byatangajwe mbere ko ikipe ya Espoir yatewe mpaga.

Ikipe ya Gicumbi yanze kujya mu kibuga i Rusizi tariki 22/11/2014 nyuma yo gusanga Espoir nta kibaho cyo gusimbuza (Tableau de remplacements) ifite, kandi Ferwafa yari yatangaje ko ikipe izaba idafite uru rubaho izahita iterwa mpaga.

Iyi mpaga ya Espoir ariko yaje kutavugwaho rumwe biza no kurangira komite nyobozi yemeje ko umukino wa Espoir usubirwamo tariki 06/12/2014 ukazabera kuri stade ya Kicukiro. Ferwafa yanavuze ko abafana ba Espoir bazinjirira ubuntu ku mukino ukurikira Espoir izaba yakiriye.

Shampiyona y’icyiciro cya mbere izaba ikinwa umunsi wayo wa cyenda kuri uyu wa gatandatu tariki 29/11/2014 ahateganyijwe imikino ibiri mu gihe iyindi itanu izakinwa ku cyumweru.

Ferwafa yari yatangaje ko amakipe atazazana ibibaho azajya ahita aterwa mpaga.
Ferwafa yari yatangaje ko amakipe atazazana ibibaho azajya ahita aterwa mpaga.

Ikipe ya APR FC niyo ikiyoboye shampiyona n’amanota 20, amanota atatu imbere ya Rayon Sports ya kabiri. Mukura n’Isonga ziza ku mwanya wa nyuma n’amanota atatu.

Uko imikino iteganyijwe

Ku wa gatandatu tariki 29/11/2014

APR vs Gicumbi Stade ya Kigali Nyamirambo

SC Kiyovu vs Espoir Stade de l’Amitie Mumena

Ku cyumweru tariki 30/11/2014

AS Kigali vs Etincelles Stade ya Kigali Nyamirambo

Marines vs Musanze Stade Umuganda

Police vs Isonga Stade Kicukiro

Mukura vs Amagaju Stade de l’Amitie Mumena

Sunrise vs Rayon Sports Stade Rwamagana

Jah d’eau Dukuze

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka