Ikipe ya Gicumbi yanze kujya mu kibuga i Rusizi tariki 22/11/2014 nyuma yo gusanga Espoir nta kibaho cyo gusimbuza (Tableau de remplacements) ifite, kandi Ferwafa yari yatangaje ko ikipe izaba idafite uru rubaho izahita iterwa mpaga.
Iyi mpaga ya Espoir ariko yaje kutavugwaho rumwe biza no kurangira komite nyobozi yemeje ko umukino wa Espoir usubirwamo tariki 06/12/2014 ukazabera kuri stade ya Kicukiro. Ferwafa yanavuze ko abafana ba Espoir bazinjirira ubuntu ku mukino ukurikira Espoir izaba yakiriye.
Shampiyona y’icyiciro cya mbere izaba ikinwa umunsi wayo wa cyenda kuri uyu wa gatandatu tariki 29/11/2014 ahateganyijwe imikino ibiri mu gihe iyindi itanu izakinwa ku cyumweru.

Ikipe ya APR FC niyo ikiyoboye shampiyona n’amanota 20, amanota atatu imbere ya Rayon Sports ya kabiri. Mukura n’Isonga ziza ku mwanya wa nyuma n’amanota atatu.
Uko imikino iteganyijwe
Ku wa gatandatu tariki 29/11/2014
APR vs Gicumbi Stade ya Kigali Nyamirambo
SC Kiyovu vs Espoir Stade de l’Amitie Mumena
Ku cyumweru tariki 30/11/2014
AS Kigali vs Etincelles Stade ya Kigali Nyamirambo
Marines vs Musanze Stade Umuganda
Police vs Isonga Stade Kicukiro
Mukura vs Amagaju Stade de l’Amitie Mumena
Sunrise vs Rayon Sports Stade Rwamagana
Jah d’eau Dukuze
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|