Umukino wa Bugesera FC na Rayon Sports uzasubukurirwa aho wari ugeze utagira abafana
Umukino w’umunsi wa 28 wa shampiyona wahuje Bugesera FC na Rayon Sports ku wa 17 Gicurasi 2025 ugasubikwa utarangiye kubera imvururu uzasubukurirwa ku munota wa 57 wari ugezeho ku wa 21 Gicurasi 2025.

Ibi bikubiye mu myanzuro y’inama ya Komisiyo ishinzwe amarushanwa mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda yateranye kuri uyu wa Mbere, yamenyeshejwe amakipe yombi aho bamenyeshejwe ko umukino uzasubukirwa ku munota wa 57 ariko ugakinwa nta bafana bari kuri State ya Bugesera FC.
Uyu mukino wahagaritswe n’imvururu zirimo gutera ibintu mu kibuga ubwo Rayon Sports yari imaze gutsindwa igitego cya kabiri na Bugesera FC kuri penaliti itaravuzweho rumwe , nyuma y’iyo Rayon Sports ivuga ko yari yimwe ku ikosa bavugaga ko ryakorewe Biramahire Abeddy mu rubuga rw’amahina ariko umusifuzi Ngaboyisonga Patrick akavuga ko ntacyabaye.
Ibaruwa imenyesha Bugesera FC na Rayon Sports ibyemezo byafashwe:
B.P. 2000 Kigali
Email: [email protected]
Perezida w’Ikipe ya Bugesera FC
BUGESERA
Kigali, Tariki ya 19/05/2025
N°0463/FERWAFA/2025
Impamvu: KUBAMENYESHA IBIJYANYE N’UMUKINO W’UMUNSI WA 28 WA RWANDA PREMIER LEAGUE WABAHUJE NA RAYON SPORTS FC UTARARANGIYE.
Bwana Perezida,
Nyuma y’uko umukino wo ku munsi wa 28 wa Rwanda Premier League wabahuje ku wa 17 Gicurasi 2025, uhagaze ku munota wa 57 kubera imvururu zabayeho,
Nyuma y’inama yahuje Komisiyo y’Amarushanwa muri FERWAFA, yateranye kuri uyu wa mbere tariki ya 19 Gicurasi 2025, twishimiye kubamenyesha ibi bikurikira:
1. Umukino wasubitswe uzasubukurwa ku Taliki ya 21 Gicurasi 2025, I saa kumi z’amanywa, ukazakomereza ku munota wari ugezeho, ukazakinwa nta bafana bari muri stade, uretse Abayobozi bakurikira (Komite yose na Perezida w’Icyubahiro w’Ikipe).
2. Muri uwo mukino hazifashishwa Abakinnyi uko bari mu kibuga no ku rupapuro rw’umukino, ukomereze ku bitego byari bigezweho, ubere kuri stade wabereyeho ndetse n’Abayobozi b’umukino ntibazahinduka.
Mugire Amahoro.
Adolphe KALISA
Umunyamabanga Mukuru
FEDERATION RWANDAISE

National Football League
Ohereza igitekerezo
|