Ni umukino w’umunsi wa 22 wa shampiyona ya Rwanda premier league aho ikipe ya As Muhanga yari yakiriye ikipe ya Police FC ariko kubera imvura nyinshi yaguye muri aka karere gaherereyemo na stade nyirizina yaberagaho umukino, byataumye usubikwe kuko ikibuga cyo cyari cyamaze kurengerwa n’amazi kandi ntiyabashaka guhita.
Ubwo iminota yari igeze kuri 30 y’igice cya mbere, abasifuzi bafashe umwanzuro wo gusubika umukino ukaza gusubukurwa kuri iki cyumweru taliki ya mbere Werurwe ndetse umukino ugakomereza aho wari ugeze. Nubwo ariko uyu mukino wasubitswe ndetse ukaba uza gusubukurwa kuri iki cyumweru, ikipe ya As Muhanga yo yari yamaze kwibikahao igitego cyayo cya mbere.
Dore uko byari byifashe mbere y’uko imvura ihagarika umukino
Ni umukino watangiye ikipe yakiriye ikina neza, maze ku munota wa 15 umukinnyi witwa Telesphore ( Fodden) , atera umupira maze ukozwaho agatsinsino na Onesime Twizerimana, usanga Martin Fabrice Twizeyimana atsinda igitego cyiza cyane.
Muri rusange mu minota 30 yarimaze gukinwa, ikipe ya As Muhanga yagaragaza inyota yo gushaka intsinzi kuri sitade ya Muhanga, nyuma yo kuhatsindira ikipe ya Rutsiro ku mukino w’umunsi wa 21, ibitego 2-1.
Umuyobozi wa AS Muhanga Désire Nzayisenga avuga ko abantu bari baguze amatike, bazayagarura kuri iki cyumweru kuri Sitade bakayinjiriraho batongeye kwishyuzwa, kandi abatarishyura bagomba gukomeza gukurikiza amabwiriza, bakishyura bakikurikirira umukino w’ikipe yabo.
Asaba abakunzi ba AS Muhanga gukomeza kugira ishyaka ryo kuyishyigikira, nkuko yatangiye itsinda, kandi turashaka guha abafana bacu Intsinzi dutsinda Ikipe ya Polisi fc tugamije kuyereka ko AS Muhanga yubatse uburyo bwo guha ibyishimo abafana bayo baba muri aka Karere ndetse n’ababa mu bindi bice bitandukanye mu Rwanda.
Nk’uko bisanzwe abana bari munsi y’imyaka 15, barinjirira ubuntu ku kibuga, n’abakuru biga mu mashuri yisumbuye banjirire Ubuntu, ariko nambaye impuzankano z’ibigo bigamo barinjirira ubuntu, ku irike y’Akarere ka Muhanga.
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|