Uyu mukino wahujwe n’umunsi wo gusoza ukwezi kwahariwe umugore mu rwego rwo kwereka abantu bazaba baje mu muhango wo gusoza uko kwezi urwego umupira w’abagore ugezeho mu Rwanda; nk’uko bitangazwa n’ibuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda.
Aya makipe ahora ahanganye muri shampiyona y’abagore agiye guhura ku munsi wa gatandatu wa shampiyona AS Kigali iri ku mwanya wa mbere n’amanota 12 ikaba ikurikiwe na APR ifite amanota 11.
Mu yindi mikino iba kuri icyi cyumweru, Remera-Rukoma irakina na ESIR i Remera Rukoma, i Gicumbi Inyemera zirakina na Urumuri mu gihe Rambura iraba ikina na The Winners mu Bigogwe. I Ngoma, Imirasire irahakinira na Les Lionnes mu gihe Bugesera yo iba yaruhutse.
Kugeza ku munsi wa gatanu wa shampiyona, AS Kigali iheruka gutwara igikombe cya shampiyona ikomeje kuza ku isonga n’amanota 13, APR iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 11 mu gihe Inyemera ziza ku mwanya wa gatatu n’amanota 10.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Nagaye iyi nyandiko "Umukino wa AS Kigali na APR wahujwe n’isozwa ry’ukwezi kw’umugore"mugerageza mwite iyi Heading ntisabanutse kuko uwayishaka yayisoma uko ashatse ese yali mucyumweru cya Motherday?cg se koko niko iRda musIgaye mwita uwo munsi?mutumare amatsiko thank’s.