
APR izakira uyu mukino niyo yasabye ko uyu mukino ukunze guhuruza imbaga y’abafana b’amakipe yombi wakwimurirwa kuri Stade Amahoro i Remera.
Uyu mukino uhiga indi mikino mu ruhago y’u Rwanda, ugiye guhuza abakeba ku munsi wa munani wa shampiyona, aho aya makipe yombi afite amanota 15. Gusa Rayon Sports imaze gukina imikino yose ya shampiyona uko ari irindwi mu gihe APR FC igifite ibirarane bibiri.
Hari hashize ukwezi APR idakina shampiyona y’u Rwanda, nyuma y’aho isabiye ko umukino wayo na Mukura VC usubikwa, kugira ngo yitegure umukino mpuzamahanga wayihuje na Club Africain yo muri Tunisia.
Aho iviriye muri Tunisia nabwo yasabye ko undi mukino yagombaga gukina na Sunrise nawo wimurwa ikaba yari imaze iminsi yitegura uyu mukino uzayihuza na Rayon Sports.
Ikipe ya Rayon Sports yo iheruka mu kibuga kuri iki Cyumweru aho yaraye itsinze AS Kigali 1-0.
Stade Amahoro yaheruka kwakira umukino wa shampiyona tariki 27 Kamena 2018 ubwo APR yahatsindiraga Espoir ibitego 2-0.
Icyo gihe nabwo APR yari yasabye ko umukino wimurirwa kuri Stade Amahoro aho kubera i Rusizi, kuko APR itashakaga gukora urugendo rurerure ijya i RUsizi kandi yitegura kujya mu marushanwa ya CECAFA muri Kenya.
National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
APR izabikora tuyirinyuma izatsinda 3-1