Umukino wa APR FC na Rayon Sports washyizwe mu kwezi gutaha

Umukino wo kwishyura wa shampiyona uzahuza APR FC na Rayon Sports, wakuwe muri Gicurasi ushyirwa ku tariki 9 Werurwe 2025.

Ibi byagaragariye mu ngengabihe nshya y’imikino 12 isigaye yo kwishyura, aho uyu mukino uba utegerejwe wakuwe ku itariki ya 11 Gicurasi 2025, ugashyirwa tariki 9 Werurwe 2025, ku isaha ya saa cyenda zuzuye kuri Stade Amahoro.

Umukino ubanza wari wabaye tariki 7 Ukuboza 2024, Rayon Sports yakiriye APR FC amakipe yombi akanganya 0-0.

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Rayon sport tuyiri inyuma nubwo byigijwe imbere ntabwoba dufite. kuko iyagukanze ntijya iba Inturo ihora ari Ingwe. mudatinya gahunda niyayindi igikombe tuzagitwara.

Iradukunda fulgence yanditse ku itariki ya: 26-02-2025  →  Musubize

Ariko ni ryari umupira wacu uzagira stability?Ubu koko guhindura calendrier bisobanuye iki? RPL ni ibihe bisobanuro ku mpamvu bahinduye iyi calendrier? RPL izaveho ireke nubundi Ferwafa ikomeze ijye ibikora uko ibishaka kuko nta RPL nta Ferwafa.

Alias yanditse ku itariki ya: 25-02-2025  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka